U Rwanda rwafunze umupaka uhuza Rubavu na Goma

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwafashe ingamba zo gufunga by’agateganyo umupaka uhuza Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa muri RDC.

Kuri ubu uwemererwa kwambuka ni Umunyarwanda utashye iwabo ariko na we akabanza gusuzumwa, ndetse n’Umunyekongo utashye iwabo. Mu nzira zitemewe zizwi nka ‘panya’ zajyaga zifashishwa mu buryo butemewe na ho hashyizwe abagenzura ko nta muntu uhanyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje amakuru y’ifungwa ry’umupaka, asaba abaturage kubahiriza icyo cyemezo, no kwirinda kunyura mu nzira zitemewe, kuko bigamije kubarinda kwibasirwa na Ebola.

Ati “Abaturage babyumve kandi ntibahatirize kuko biri mu nyungu zacu twese.”

Mulindwa avuga ko nta muntu wari wagaragaraho icyo cyorezo mu Rwanda, ingamba zafashwe zikaba ari izigamije kugikumira.

Icyorezo gishya cya Ebola kimaze iminsi kivugwa mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa RDC, aho cyishe abantu 80, abarenga 240 baracyandura. Biracyekwa ko cyaba cyageze i Goma mu mujyi utuwe cyane kandi wegeranye n’u Rwanda, ibituma hashobora gushyirwaho ingamba zikomeye zo kugikumira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka