U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 300FRW yo guteza imbere ibikorwa remezo
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni 213 z’Amayero (arenga miliyari 300 Frw), mu buryo bw’imari ikomatanyije (blended finance), igamije gushyigikira gahunda z’iterambere no gukomeza gucunga neza umwenda wa Leta.
Mu bijyanye n’urwego rw’imari, imari ikomatanyije bivuze ko iba ihuriweho na Leta ndetse n’ibigo by’abikorera.
Ni inguzanyo izishyirwa mu gihe cy’imyaka 15, harimo imyaka 6 yo gutangira kwishyura (grace period), bivuze ko u Rwanda ruzatangira kwishyura igishoro nyuma y’iyo myaka, bigamije koroshya uburyo bwo kwishyura imyenda.
Ubu buryo bwo kubona inguzanyo ni ni bumwe mu buryo u Rwanda rwifashisha mu gucunga neza imyenda, aho rukoresha ubufasha bw’ibigo mpuzamahanga mu kugabanya inyungu n’ibiciro by’inguzanyo, ndetse no kubona amafaranga ku buryo burambye.
Iyi nguzanyo ije ikurikira indi ya miliyoni 200 z’Amayero (abarirwa muri miliyari 260,000 RWF) u Rwanda rwabonye mu 2024, na yo yari ishingiye ku mahame y’imari irambye (ESG), yishingiwe n’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere (African Development Fund).
Iyi nguzanyo rubonye ubu, yishingiwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere (IDA), kiri mu itsinda rya Banki y’Isi (Word Bank Group), ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga ingwate ku ishoramari (MIGA); ibigo bisanzwe bitanga ubwishingizi ku bashoramari (guarantees), bigatuma u Rwanda rubona inguzanyo ku nyungu nto.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyungukiye kuri ubu buryo bushya bwo guhuza ubwirinzi butangwa n’ibi bigo byombi, aho IDA itanga ubwishingizi bw’ibanze, MIGA igatanga ubwa kabiri, bikarushaho gutuma abatanga inguzanyo bagira icyizere.
Iyi nguzanyo yabonetse mu gihe isoko ry’imari ku rwego mpuzamahanga riri mu bihe bitoroshye bitewe n’ibibazo bya politiki n’umutekano ku isi, ariko u Rwanda rukaba rwarashoboye kuyibona ku nyungu nto, bigaragaza icyizere abashoramari mpuzamahanga barugirira.
Mu rwego rwo kwirinda ikibazo cyo kwishyura imyenda myinshi icyarimwe, Leta y’u Rwanda yumvikanye n’abayitanze ko izatangira kwishyura nyuma y’uko indi nguzanyo nini (Eurobond) irangiye, bityo ntizizahurirane mu kwishyura.
Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta, akoreshwe mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi, ubuhinzi, kurengera abatishoboye no guteza imbere inganda.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza imbaraga mu micungire y’ubukungu, aho muri Werurwe 2026 ikigo Fitch Ratings cyahinduye icyerekezo cy’imyenda yarwo kikayigira “stable”, bikurikirwa na Moody’s nayo yemeje ko gihamye muri Mata 2026. Ibi bivuze ko u Rwanda rwavuye mu bihugu bifite ubukungu buhindagurika ku buryo bigoye kubwizera ngo bibe byahabwa inguzanyo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi nguzanyo ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gushyira imbere uburyo bushya kandi bunoze bwo kubona amafaranga.
Ati “Ubu buryo bw’imari ikomatanyije budufasha kubona inguzanyo z’igihe kirekire ku giciro gito, mu gihe tunakomeza kubungabunga ubushobozi bwo kwishyura imyenda no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|