U Rwanda ruzaba rufite ingufu za Nikeleyeri mu myaka ine iri imbere
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwarasoje neza icyiciro cya mbere cy’isuzuma ry’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikere (IAEA) rikaba ryarerekanye ko u Rwanda rwiteguye gutangira uruganda rutanga izi ngufu mu myaka ine iri imbere.
Mu gufungura inama mpuzamahanga yiga ku bya Nikeleyeri iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 18 Gicurasi, Perezida Kagame yagize ati "U Rwanda rwishimiye kuba rwarasoje neza icyiciro cya mbere cy’isuzuma rya IAEA ryerekeye ibikorwa remezo bya Nikeleyeri. Turateganya gutangira gukoresha ingufu za nikere mu ntangiriro za 2030, kandi iri suzuma ryemeza ko turi mu nzira nziza."
Perezida Kagame yavuze ko kuri Afurika, ingufu atari ikibazo cy’iterambere gusa, ahubwo abona ko ari zo shingiro ry’izamuka ry’inganda no guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati "Inganda zigezweho, gutunganya amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo by’inganda, ndetse n’ubuvuzi bugezweho byose bishingira ku muriro wizewe."
Ikindi kandi, Perezida Kagame asanga ko kwiyongera kwihuse kw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’inganda zishingiye ku makuru na byo bizatuma ikoreshwa ry’ingufu ryiyongera cyane. Mu bihugu bidashoboye guhaza icyo cyifuzo rero, ngo hazavuka ibibazo bikomeye.
Aha ni ho agira ati "Ni yo mpamvu u Rwanda rubona ingufu za Nikeleyeri nk’ingenzi mu mpinduramatwara y’igihe kirekire ya Afurika. Mu gihe ibihugu byinshi bigenda muri uwo murongo, isuzuma mpuzamahanga n’inzira z’amabwiriza ntibikwiye kuba inzitizi, ahubwo bikwiye gutanga inkunga ikenewe."
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakoresha ibikorwa remezo bya Nikeleyeri byo ku rwego ruciriritse, bukoresha ibyo bita Small Modular Reactors) kuko ari bwo buryo bushoboka kandi bufatika. Bujyanye neza n’imiterere y’ibihugu byinshi bya Afurika kuko bushobora gushyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, bugahuzwa n’imiyoboro mito y’amashanyarazi, n’ibindi byinshi.
Perezida Kagame ntavuga ko Nikeleyeri izaza gusimbura ibiriho, ahubwo avuga ko ingufu zisubira zizakomeza kugira uruhare runini, cyane cyane izituruka ku mirasire y’izuba n’amazi, aho Afurika ifite amahirwe menshi cyane.
Ubu rero ngo igikomeye Afurika ikeneye, ni uguha abashoramari icyizere ko bashobora gushora kuri uyu mugabane, kandi bakunguka, kuko ari byo bizazana ishoramari rirambye muri Nikeleyeri, dore ko izi ngufu zigenda zirushaho kwemerwa nk’igice cy’ingufu zitangiza ibidukikije, kandi ibyo bitanga amahirwe mashya.
Iyi nama ya Nuclear Energy Innovation Summit(NEISA), Kagame ayibona nk’ikiganiro kirenze inzozi n’ibyifuzo, kuko ari n’uburyo bwo guhuza ibikorwa mu buryo bufatika no gushyiraho uburyo bw’imari bushobora gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ku rugero runini.
Aha kandi, Perezida Kagame abona ko Nikeleyeri ari ikintu gikomeye mu gutegura ejo hazaza ha Afurika, dore ko mu mwaka wa 2050, Afurika izaba ifite abakozi benshi kurusha ahandi hose ku isi.
Agira ati "Iyo mpinduka mu mibare y’abaturage ishobora kuba amahirwe akomeye y’ubukungu muri iki kinyejana niba tuyiteguye neza."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|