U Rwanda rurubaka ubushobozi buzatuma rwohereza imbuto z’indobanure ku isoko mpuzamahanga
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Uboworozi (MINAGRI) yagaragaje ko nubwo urwego rw’imbuto z’indobanure rwabaye ubucuruzi bukomeye kandi buhatana ku rwego mpuzamahanga, umugabane wa Afurika ufitemo angana na 2.2% gusa.
Ubu isoko ry’imbuto z’indobanure rifite agaciro kagera kuri miliyari 85 z’Amadolari ya Amerika ku mwaka,.
Ibi ngo bikwiye gushishikariza abari muri urwo ruhererekane gukora ibirenzeho, kuko umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bukomeye mu buhinzi, ikagira ibihe n’imiterere byiza by’ikirere bifasha ubuhinzi, umutungo kamere ukungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima, ndetse n’umubare ugenda wiyongera w’abashakashatsi n’abashoramari bafite ibitekerezo bishya.
Ku Rwanda by’umwihariko ngo ntibikwiye gufatwa nk’imbogamizi gusa, kuko ari amahirwe akomeye y’iterambere ry’ubukungu, kubera ko intego atari ukugera gusa ku kwihaza mu mbuto z’indobanure, ahubwo bifuza kubaka urwego rw’imbuto zigezweho, rushingiye ku guhanga udushya, kandi ruhatana ku rwego mpuzamahanga ruyobowe n’abikorera, ku buryo rushobora guhaza amasoko yo kuri urwo rwego.
Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu 20 Nyakanga, mu nama ya gatatu y’Igihugu yiga ku Mbuto z’Indobanure (Rwanda National Seed Congress) ihurije hamwe inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi zaturutse hirya no hino ku Isi, hamwe n’abafatanyabikorwa, igamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’imbuto z’indobanure mu Rwanda.
Abari mu ruhererekane rw’ibijyanye n’imbuto z’indobanure bavuga ko kimwe mu bibazo by’ingutu bicyugarije urwo rwego ari ukubona imbuto yizewe ku bihingwa bimwe na bimwe, kubera ko hari igihe abahinzi bayikenera bahabwa izikunda kwibasirwa n’indwara.
Umuhuzabikorwa w’umushinga ukora ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuhinzi (Rwanda Agribiotech Program), Leonce Dusengemungu, avuga ko kimwe mu bibazo by’ingutu bihari, ari ukubona zimwe mu mbuto zizewe kandi zuzuje ubuzirange.
Ati “Ibibazo birimo, ni ibyo kubona imbuto yizewe. Umuhinzi ashaka imbuto yizewe y’imyumbati, akajya ku mutubuzi w’imbuto akahasanga irwara cyangwa yaratangiye gufatwa n’indwara, yajya guhinga umusaruro ntuboneke. Kubona ahantu hizewe imbuto ituruka biracyari ikibazo, no ku rwego rw’ubushakashatsi.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacuruza bakanatubura imbuto nziza mu Rwanda, bakazigeza no ku baturage, Innocent Namuhoranye, avuga ko urugendo rwo kohereza imbuto z’indobanure ku isoko mpuzamahanga rutanga icyizere.
Ati “Ibibura kugira ngo imbuto zacu tuzigeze ku isoko mpuzamahanga birimo gukorwaho kandi twizeye ko mu gihe gito ku bufatanye bw’abikorera na Leta, biba bimaze kugerwaho, aho habura za laboratwari kugira ngo zibashe kubona ibyangombwa bibemerera gupima, ndetse natwe tukabona ibyangombwa navuga bitwemerera gucuruza imbuto ku isoko mpuzamahanga. Urugendo rurakomeje kandi ruragenda neza ku buryo twizera ko uyu mwaka uzarangira rwagezweho.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza imbere ubuhinzi buvuguruye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, avuga ko udashobora gucuruza ku isoko mpuzamahanga utarageze ku bwiza bw’imbuto ibigo mpuzamahanga byemera.
Ati “Guverinoma yatangije kuvugurura amategeko agenga iby’ubuhinzi, ubu hari itegeko rigenga ubuhinzi riri mu Nteko Ishinga Amategeko, kugira ngo ryemezwe bigeze kure. Hazashamikirwa kuri iryo tegeko n’ibijyanye n’amateka ya Minisitiri n’andi mabwiriza, ku buryo atuma tujya ku rwego mpuzamahanga, ntabwo tukivuga gusa ngo turareba iby’imbuto zo mu gihugu imbere gusa, ibyo ntabwo ari yo ntego, tugomba guhaza Igihugu kandi ku isoko mpuzamahanga tubemo bamwe mu bafatika, kubera ko bizamura imbaraga z’ubukungu bw’Igihugu.”
Kugeza ubu u Rwanda rutanga gusa imbuto z’imboga mu bihugu by’abaturanyi, iz’ibigori zikaba zarajyanywe gusa muri Santarafurika mu igerageza, kuko zitarabona ibyangombwa bisabwa by’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|