U Rwanda ruri hafi kwihaza ku ngengo y’imari: Inkunga z’amahanga zigiye munsi y’icumi ku ijana
Abasenateri bashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kwigira no kugabanya ubushobozi rushingira ku nkunga z’amahanga, nyuma y’uko imibare y’imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027 igaragaza ko amafaranga menshi azava imbere mu gihugu.
Mu Nteko Rusange ya Sena yateranye ku wa 14 Gicurasi 2026, hagaragajwe ko amafaranga yose azinjira mu gihugu mu mwaka wa 2026/2027 azagera kuri miliyari 7,796.3 Frw, akaba aziyongeraho 12.1% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026.
Muri ayo mafaranga, 65.8% azaturuka ku misoro n’ibitari imisoro by’imbere mu gihugu, avuye kuri 59% mu mwaka ushize.
Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari yavuze ko ibi bigaragaza ubushobozi igihugu kigenda cyiyubakamo bwo kwishakamo ibisubizo no gushyira mu bikorwa gahunda zacyo kidategereje cyane inkunga z’amahanga.
Senateri Amandin Rugira yavuze ko hakwiye gushimangirwa uburyo igihugu kigenda kigabanya inkunga z’amahanga kuko bigaragaza intambwe mu kwigira.
Ati “Iyo urebye imibare ubona ko amafaranga igihugu kishakamo ageze kuri 90.6%, mu gihe inkunga z’amahanga ziri kuri 9.7%. Mu myaka iri imbere biranagabanuka kurushaho.”
Yavuze ko mu mwaka wa 2026/2027 inkunga z’amahanga zizaba zigeze kuri 7% gusa, mu gihe amafaranga igihugu kizishakamo azaba ageze kuri 93%.
Yibukije ko hari igihe inkunga z’amahanga zageraga hafi kuri 50% by’ingengo y’imari, ariko ubu igihugu kikaba kigenda kigabanya icyo cyuho.
Senateri Pelagie Uwera yashimye uruhare rw’abasora mu kongera ubushobozi bw’igihugu, ashimangira ko gutanga umusoro ari imwe mu nzira yo kwiyubakira igihugu.
Yagize ati: “Nubwo hari aho bigaragara ko inkunga zagabanutse, Abanyarwanda bari kwishakamo ibisubizo. Gutanga umusoro ni ukwiyubakira igihugu.”
Sena kandi yashimye ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka, aho umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereye ukava kuri 8.9% mu 2024 ugera kuri 9.4% mu 2025, urenga igipimo cya 7% cyari giteganyijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|