U Rwanda rugiye kujya rukoresha ikirere cy’ibihugu 12 rutiriwe rusaba uruhushya
Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, aya masezerano akaba arwemerera gukoresha ikirere cy’ibyo bihugu rutiriwe rubisaba uruhushya.

Ibyo bihugu ni Eswatini, Guinea Conakry, Georgia, Canada, Liberia, Malawi Mali, Oman, Pologne, Suriname, France na Zimbabwe.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimy Gasore asobanura iby’aya masezerano, yavuze ko kuyashyiraho umukono bituma habaho uburyo bwemewe n’amategeko, bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byasinyanye amasezerano n’u Rwanda.
Ibi kandi biri mu rwego rwa gahunda Igihugu cyihaye mu kurushaho kuba igicumbi cy’ubucuruzi Mpuzamahanga mu Karere ruherereyemo, gihuza Uturere twa Afurika, u Burayi, Amerika, Asiya n’ibindi bice by’Isi.
Ati “Hakurikijwe ingingo ziri mu Masezerano mpuzamahanga yerekeye iby’Indege za Gisivili, ikorwa ry’ingendo z’indege mpuzamahanga hagati y’ibihugu, risaba ko habanza kubaho amasezerano y’impande ebyiri cyangwa ay’impande nyinshi yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere. Bityo rero, aya masezerano aratanga umurongo wemewe n’amategeko uzatuma habaho ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali n’imijyi y’ibihugu byasinye aya masezerano”.

Minisitiri Gasore yasobanuye ko kuba u Rwanda rwarasinye aya masezerano ari ingirakamaro mu bwikorezi, kuko biruha amahirwe yo kugera muri ibyo bihugu byose rutarinze kwaka uruhushya rw’inzira yo mu kirere.
Ati “Nk’urugero u Rwanda ruramutse rusanze igihugu rwari rugiyemo inzira y’ikirere itameze neza, rushobora guca mu kindi gihugu kandi rudasabye uburenganzi bigakorwa hagendewe kuri ayo masezerano”.
Byongeye kandi, aya masezerano ateza imbere ubwikorezi mpuzamahanga bwo mu kirere bushingiye ku mahame yo gusaranganya inyungu, no guhiganwa mu bucuruzi hagati y’abemerewe gukora serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.
Nk’uko biteganywa n’ingingo zerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, buri Gihugu cyayasinye gisabwa kumenyesha ikindi, binyuze mu nzira za dipolomasi, ko cyarangije inzira zose ziteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa n’impande zombi.

Hakurikijwe amategeko y’u Rwanda, ni ngombwa ko hatorwa Itegeko ryemera kwemeza burundu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Ibi kandi bishingira ku ngingo ya 168, igika cya 2 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ubucuruzi adashobora kwemezwa burundu, bitabanje kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|