U Rwanda rugiye gutangiza Kaminuza Nkuru ya Gisirikare

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza Nkuru y’Ingabo z’Igihugu (National Defence University – NDU).

Iyi ni intambwe ikomeye mu kunoza umugambi w’igihe kirekire wo gushyiraho ikigo cyihariye kizajya gitanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

NDU izaba ari kaminuza nkuru ya gisirikare y’u Rwanda, ishingiye ku mirimo yatangiye mu 2024, ikazahuza ibigo bitandukanye by’amahugurwa ya gisirikare muri gahunda imwe ihuriweho.

Iyi kaminuza izatanga amasomo ku nzego zose z’uburezi bwa gisirikare, kuva ku mahugurwa y’ibanze y’abasirikare bayobora, amasomo ajyanye n’imiyoborere n’imirimo n’ibikorwa, kugeza ku masomo yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’ingamba za gisirikare n’igenamigambi.

Igice cy’ingenzi cy’iyo Kaminuza (NDU) kizaba Ishuri Rikuru ry’Ingabo (National Defence College – NDC), rizigisha cyane cyane abasirikare bakuru barimo abakoloneli (Col) na brigadiye generali (Brig Gen).

NDC yitezweho kuzaziba icyuho cyari gihari mu burezi bwa gisirikare mu Rwanda, itange amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ajyanye na politiki y’ingabo, umutekano mpuzamahanga, ubuyobozi, kuyobora ingabo n’imicungire, amasomo atari asanzwe atangirwa imbere mu gihugu.

Iyi Kaminuza izahuza ibigo bisanzwe bya RDF birimo Rwanda Military Academy (RMA) i Gako, izatanga porogaramu z’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu masomo ya gisirikare n’aya sosiyete, ubuvuzi rusange bufite icyerekezo cya gisirikare n’amahugurwa y’igihe kirekire y’abasirikare bayobora abandi.

Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDF Command and Staff College (RDFCSC), rizatanga amasomo yo ku rwego rwo hagati n’urwo hejuru mu miyoborere, imicungire y’abakozi n’ingabo ndetse na politiki y’ingabo.

Iyi Kaminuza (NDC) izaba urwego rwo hejuru rw’amahugurwa y’abayobozi bakuru mu ngabo.

Ibindi bigo bifasha birimo RDF Combat Training Centre i Gabiro, Ishuri ry’Abasirikare bato (Non-Commissioned Officers Academy), Ishuri rya Infantry, Ishuri rya Cadet, Ishuri ry’Abarwanyi b’Ingabo zidasanzwe (Special Forces Training School) n’Ishuri ry’Amahugurwa y’Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro (Peace Support Operations Training School), byose bizagira uruhare mu porogaramu za kaminuza.

NDU izatanga icyerekezo gisobanutse cy’uburezi bwa gisirikare: abasirikare bashya bazahabwa ubumenyi bw’ibanze ku rwego rwa tactics, abasirikare bageze hagati mu kazi bazongerwa ubumenyi ku rwego rw’ibikorwa, naho abasirikare bakuru bahabwe ubumenyi ku rwego rw’igenamigambi.

Iyi kaminuza ishobora no gushyiraho ibigo by’ubushakashatsi no guteza imbere ubufatanye n’izindi nzego n’amashuri makuru mpuzamahanga.

Bitandukanye na kaminuza za gisivili nka Kaminuza y’u Rwanda, NDU izibanda ku masomo ya gisirikare n’umutekano agenewe abasirikare ba RDF n’abasivili batoranyijwe bakorera mu rwego rw’umutekano.

Porogaramu zikubiyemo impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere mu masomo ya gisirikare, amasomo yo ku rwego rwo hagati ajyanye n’imiyoborere, ndetse n’amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu politiki y’ingabo, ububanyi n’amahanga, umutekano n’ubuyobozi.

Amahugurwa ashingiye ku bikorwa bifatika azategura abanyeshuri guhangana n’imbogamizi zibangamiye umutekano, kwitabira ubutumwa bwo kubungabunga amahoro no gutanga umusanzu mu ntego z’iterambere ry’igihugu.

Nubwo nta makuru ahagije aratangazwa ku bijyanye n’imikorere y’iyo kaminuza ariko umushinga w’itegeko utegerejwe kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’Ingabo, kugira ngo bemeze itangizwa rya NDU muri Nzeri, igihe umwaka w’amashuri utangirira mu Rwanda.

Igitekerezo cyo gutangiza Kaminuza ya Gisirikare (NDU) cyatangiye mu 2018, ubwo abayobozi ba RDF bagiranaga ibiganiro n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo National Defence University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe gutegura ikigo kigezweho.

Mu 2024, Minisiteri y’Ingabo yagejeje uyu mushinga ku Nteko Ishinga Amategeko, ishimangira ko hakenewe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru atuma haboneka abayobozi b’igihe kirekire, bashoboye kandi bagendanye n’igihe.

Itegeko ryemejwe mu 2024 ryavugaga ku ishingwa rya Kaminuza y’Ingabo, bityo ritangira inzira yagejeje ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cyo ku wa 28 Mutarama 2026.

Guteza imbere integanyanyigisho n’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka ushize byafashije gutegura itangizwa rya kaminuza.

Ubwo itegeko rizaba rimaze gushyirwaho umukono, rizasobanura imiyoborere, imari n’imiterere bya NDU izaba igenzurwa na Minisiteri y’Ingabo.

Iyi kaminuza izagabanya ingendo z’abasirikare ba RDF bajyaga kwiga muri kaminuza za gisivili cyangwa izo mu mahanga, inafashe kubaka igisirikare cy’ikinyamwuga, kigendera ku mahame kandi gishoboye, kirinda ubusugire bw’igihugu kinatanga umusanzu mu bijyanye n’umutekano mu karere.

Uyu mushinga ugaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gushora mu mutungo w’abantu mu rwego rw’umutekano no kwemeza ko RDF ikomeza kuba iya kijyambere kandi ishoboye mu bihe bya politiki mpuzamahangabihindagurika.

Andi makuru ajyanye no kwiyandikisha, gutangiza porogaramu n’ingengabihe azatangazwa nyuma y’isuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko no kwemezwa na Perezida wa Repubulika.

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mushinga urasobanutse rwose RDF yakoraga neza cyane itaragira intiti n’inzobere nyinshi nyuma yiyi Kaminuza U Rwanda ruzaba ari igihangange muruhando muzamahanga mu karere ho ntawe uduhiga turayoboye .Ariko ahitwa mu majyepfo (Butare )haribagiranye mumishinga minini college imwe ya Gisirikare yerekezweyo kuko ahahoze ESSO hahinduriwe ibihakorerwa Tugire u Rwanda twishimiye kubamo .Harambe PK.

Camille yanditse ku itariki ya: 29-01-2026  →  Musubize

Uyu mushinga wa Kaminuza ya Gisirikare mu Rwanda ni mwiza cyane, uzafasha inzego zacu z umutekano kongera ubumenyi, indangagaciro zibaranga Kandi bikorewe iwacu.
Bizafungurira amarembo n amahanga abyifuza kugana u Rwanda, dore ko rwigirwaho byinshi mu kububgabunga umutekano n amahoro hirya no hino muri Africa

Elie H. yanditse ku itariki ya: 29-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka