U Rwanda rugiye gutangira kubaga igicuri

Guhera ku wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK bizakira ku nshuro ya mbere Icyumweru cy’Amahugurwa ku Kubaga Indwara y’Igicuri (Epilepsy Surgery Training Camp).

Iki ni igikorwa gikomeye cyihariye cy’ubuganga bwo kubaga, kizitabirwa n’abaganga b’inzobere mpuzamahanga mu kubaga ubwonko (Neurosurgeons), mu ndwara z’ubwonko (Neurologists) n’abatera ikinya (Anesthesiologists) baturutse mu bihugu bitandukanye.

Nk’uko abari mu itumanaho rya CHUK babivuga, iki gikorwa cyihariye kizibanda ku kubaga abarwayi 8 bafite amateka y’indwara y’igicuri cyananiye imiti isanzwe (drug-resistant epilepsy).

Ni bwo bwa mbere mu Rwanda, ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, ibikorwa nk’ibi byo kubaga abarwaye igicuri bigiye kuba.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka