U Rwanda rugiye gutangira gushyira mu bikorwa imishinga y’ikoreshwa rya Nikeleyeri

U Rwanda rumaze imyaka irenga icumi rugaragaza ubushake bwo gushyira ingufu za Nekeleyeri mu ngufu zikoreshwa mu kwiteza imbere.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Jimmy Gasore
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Jimmy Gasore

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko muri iyo myaka hakozwe byinshi by’umwihariko ku bijyanye no kwitegura hamwe n’ubushake, ku buryo igihe kigeze cyo gutangira gushyira mu bikorwa imishinga y’ikoreshwa ry’ingufu za Nekeleyeri.

Guhera kuri uyu wa mbere mu Rwanda hateraniye Inama Nyafurika yiga ku mukoreshereze y’ingufu za nekeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa /NEISA), iganirirwamo uburyo izo ngufu zakemura ibibazo by’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.

Ni inama y’iminsi ine, ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu, aba Guverinoma, Abaminisitiri b’Ibikorwa remezo n’Ingufu, abafata ibyemezo, abashoramari, abahanga mu bya nekeleyeri, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko igitandukanye muri iyi nama, ari ugufata ubushake Igihugu kimaranye igihe bigahindurwa mu mishinga.

Yagize ati “Imishinga tuzi ngo izatangira ryari, ifite amatariki. Kugira ngo bigerweho ni uko dushyira imbaraga mu gushaka imari yo gushyira ya mishinga mu bikorwa. Turaganira byinshi ariko byose bigaruka mu gushyira mu bikorwa mu gukora imishinga.”

Agendeye ku ntego z’Igihugu za 2050, Dr. Gasore avuga ko kugira ngo Igihugu gitere imbere gikenera ingufu z’amashanyarazi ku buryo ibihugu byose byateye imbere ku Isi bifite ingufu za nekeleyeli.

Ati “Natwe nk’Abanyarwanda ntidushobora gukomeza kuvuga iterambere rirambye tutavuga ingufu z’amashanyarazi zihagije. Turavuga imbaraga za nekeleyeri zikoreshwa ku mpamvu za gisivili zo kubyara amashanyarazi, n’izindi mpamvu z’iterambere ariko za gisivili. Hari ibihugu bimaze imyaka irenga 50 bifite nekeleyeri byateye imbere, kuki twumva hari abandi bafite uburenganzira bwo gutera imbere, twebwe Abanyarwanda, Abanyafurika, tukiyambura ubwo burenganzira.”

Kubera ko nekeleyeri ari ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare n’ibya gisivili, riragenzurwa cyane, bikaba bisaba ko ibyo ukora bigomba kuba bizwi, ukorera ku mugaragaro kandi ufite ubushobozi bwo kuyifata no kuyicunga neza.

Kuva mu 2018, mu Rwanda hatangiye gushyirwaho amategeko, amabwiriza no kongerera ubushobozi ikigo cy’Igihugu ngenzuramikorere (RURA) kugira ngo gikomeze kibe ikigo kigenzura gifatanyije n’ibigo mpuzamahanga, hashyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), gishinzwe guhuza ibyo bikorwa, hanasinywa amasezerano n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Atomike, mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa imishinga ishingiye ku ngufu za nekeleyeri.

Ibi byiyongeraho kuba kuva muri icyo gihe, u Rwanda rumaze kohereza abanyeshuri barenga 200 hirya no hino ku Isi, kwiga ibijyanye n’ingufu za nekeleyeri, hamwe n’ishami rya Nikeleyeri ryatangijwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri Dr. Gasore ati “Ibyo byose ni ibivuga ngo nk’Igihugu turiteguye, igisigaye ni ugutangira gushyira mu bikorwa imishinga.”

Iyi nama irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kuko iheruka kuhabera muri Nyakanga umwaka ushize (2025), iba igamije gufasha Afurika kuva ku rwego rwo kuvuga gusa ku mishinga ya Nikeleyeri ikagera ku rwego rwo kuyishyira mu bikorwa no kuyishoramo imari.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka