U Rwanda rugiye gutanga inzitiramibu miliyoni zirindwi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), igiye gutanga inzitiramubu zikoranye umuti zigera kuri miliyoni 7 ku baturage bari mu bice bitandukanye by’igihugu, ihereye ku miryangio iri mu bice byazahajwe cyane na Malariya kurusha ibindi.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko abarwara Malariya biyongereye bakikuba inshuro zirenga ebyiri mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, kuko bavuye ku bihumbi 550 bariho mu 2023, bakagera kuri miliyoni 1.2 mu 2025.

Mu 2023 nibwo abaturage baherukaga guhabwa inzitiramibu kuko ubusanzwe zitangwa buri nyuma y’imyaka itatu, zigasigara zihabwa gusa abagore batwite n’abafite abana bari munsi y’umwaka umwe, mu rwego rwo kubafasha kwirinda iyo ndwara.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko basanzwe bagira gahunda yo gutanga inzitiramibu ku baturage bose ariko bigakorwa buri nyuma y’imyaka itatu.

Yagize ati “Inzitiramibu ziheruka gutangwa mu 2023, ubu gahunda yo gutanga izindi ni muri uyu mwaka, hari iza mbere zamaze kuhagera, harimo gutegurwa uburyo bwo kuzitanga, kugira ngo tuzigeze ku baturage, cyane cyane mu Mirenge izahaye kurusha iyindi.”

Dr. Mbituyumuremyi avuga ko izi nzitiramibu zitangwa muri rusange, ariko hakaba hariho gahunda isanzwe yo guha abagore batwite n’abafite abana bari munsi y’umwaka izigera ku bihumbi 800.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana no kurwanya Malariya, hatewe umuti mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, twiganjemo utwo mu Ntara y’Iburasirazuba, hanaterwa muri dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo, hamwe n’Imirenge imwe n’imwe yo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi, na Gicumbi. Muri uyu mwaka ukazaterwa mu yindi Mirenge irenga 70.

Igereranya ryakozwe kuva muri Mutarama kugera mu Ukuboza 2025, ryagaragaje ko Akarere ka Gisagara ari ko gafite abarwayi benshi ba Malariya, kuko kagize abarenga ibihumbi 300 mu gihe cy’umwaka umwe.

Gasabo ho bagize abarwayi barenga ibihumbi 200, naho muri Kicukiro barwaje Malariya abarenga ibihumbi 120 mu mwaka ushize.

Mu myaka itatu gusa ishize, ni ukuvuga 2023, 2024 na 2025, Malariya yishe abantu 205 mu gihugu hose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka