Ibi byemerejwe mu nama nyunguranabitekerezo, yabaye kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012, ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa ARIPO, yari igamije gushyiraho uburyo umutungo kamere wabungwabungwa.
Iyo nama yanarebaga uburyo umutungo kamere wakoreshwa mu buryo burambye harimo kuwuhanahana ariko ukungukira uwatanze n’uwahawe; nk’uko Louise Kayonga, Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yabitangarije abanyamakuru.
Ati: “Umutungo bwite ku bwenge ugomba kurindwa ku buryo nyiri ubwite ugomba kumugirira inyungu”.

Ushinzwe ubushakashatsi ku mashyamba, Gapusi Jean,yavuze ko umutungo kamere ugomba gukoreshwa ariko ukanarindwa. Ati: “Tugomba guhanahana umutungo twese tukunguka, ariko n’ubwo twawuhanahana ugomba kurindwa kugira ngo udacika”.
Yatanze urugero ku gihugu cyaba gifite igiti kivura indwara ya kanseri, avuga ko mu gihe hari ikindi gihugu cyashaka icyo giti kigomba kungura u Rwanda ubumenyi bwo kukibyaza umuti; nk’uko nacyo kibikora.
ARIPO igizwe n’ibihugu 17, ibihugu byitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri, birimo u Burundi, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Sudani y’Amajyaruguru na Tanzania, byigaga ku masezerano bagiranye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|