U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu nganda zifashisha ibikoresho fatizo biboneka mu gihugu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zikoresha ibikoresho fatizo biboneka imbere mu gihugu, mu rwego rwo kubaka ubukungu budashingira cyane ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga no kongera ibyoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ku wa 9 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bigamije kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko Guverinoma yashyize imbaraga mu guteza imbere inganda zongerera agaciro umusaruro ukomoka mu Rwanda, zirimo izikora imyenda, amavuta yo gutekesha, ibyuma na sima.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko izi ngamba zigamije kugabanya ingaruka ziterwa no gushingira ku isoko rimwe cyangwa ku gicuruzwa kimwe, bityo ubucuruzi bw’u Rwanda bukarushaho kwihanganira ihungabana rishobora guturuka ku masoko mpuzamahanga.

Nubwo Ministiri w’Intebe yerekanye ingamba za Guverinoma mu guteza imbere inganda ariko, Depite Wibabara we yavuze ko inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi zikora ku kigero cyo munsi ya 50% asaba ko guverinoma isobanura ingamba zifatika zo gutuma bizamuka dore ko inganda zigeze ku rwego rwo kugira uruhare rwa 13% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Minisitiri w’Intebe yasubije ko ahanini ikibazo cy’inganda zikora ku kigero gito gituruka ku mikorere y’abanyenganda bashaka gutega amaso Leta, ati “Nk’aho turi muri bizinesi hamwe.”

Aha Minisitiri w’Intebe yabivuze asa n’ushaka kugaragaza ko hari bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda bifata nk’aho badakeneye amafaranga akaba yashinga uruganda, yamara kubona amafaranga akigurira imodoka ya V8, akumva birahagije aho kugira ngo ateze imbere uruganda rwe.”

Cyakora, Ministiri w’Intebe yakiriye icyifuzo cya Depite Wibabara amwizeza ko Leta izakomeza gukora ubukangurambaga, inganda zirimo n’iz;ubuhinzi, zikazamura umusaruro.

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’inganda ariko, Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Guverinoma yatangaje ko yashyizeho uburyo bwo korohereza abanyenganda kubona inguzanyo ku nyungu ziri munsi ya 10%.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe yabisobanuye, ibi bikorwa binyuze mu kigega Leta yashyizeho cyo gushyigikira urwego rw’abikorera (Private Sector Support Fund), kugira ngo inganda zibone igishoro gihagije cyo kwagura ibikorwa no kongera ubushobozi bwo guhangana ku masoko.

Yanagaragaje ko Guverinoma yashyizeho gahunda ya Rwanda Stock Exchange Investment Clinic, ifasha abanyenganda gusobanukirwa uburyo bwo kubona igishoro binyuze ku isoko ry’imari, haba mu kugurisha imigabane cyangwa impapuro mpeshamwenda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka