U Rwanda rugeze ku rwego rwo gukora ifumbire iberanye na buri murima

Ikoranabuhnaga ry’ubuhinzi rya Smart Nkunganire aho Leta ifasha abaturage kubona ifumbire n’imbuto z’indobanure, ryamaze guhuzwa n’izindi gahunda nshya z’ikoranabuhanga, aho umuhinzi azajya asabwa gupimisha ubutaka bwe, akamenya ubwoko bw’ifumbire n’imbuto bukeneye, akaba ari byo ahabwa.

Izamuhaye Jean Claude, Umuyobozi muri RAB, ukuriye Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa abisobanura yagize ati "Ikintu gihinduka cyane cyane muri uyu mwaka w’ubuhinzi tugiye gutangira, ni uko iyi gahunda izahuzwa noneho na gahunda igiye gukurikiraho ya ‘RWASS’ (Rwanda Soil information System’).

Muri ubu buryo, icyo umuhinzi asabwa, ni ugishyiramo numero z’ikibanza - UPI,bakamenya ifumbire ikenewe.

Aha yagize ati "Ubu tugiye kujya dukoresha amafumbire atandukanye; uri i Musanze ntazakoresha ifumbire imwe n’uri mu Bugesera cyangwa i Rusizi, kuko twapimye ubutaka, tuza kubona icyo bukeneye”.

Uwo muyobozi yasobanuye ko ubutaka bwangiritse ku buryo butandukanye, icyo akaba ari icyo cyatumye habaho kwiga no kumenya ibyo ubutaka bukeneye, hashingiwe ku duce dutandukanye ibyo bita’amazone’.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka