Kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Guverinoma, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasobanuriye Komisiyo y’Abadepite y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ishusho rusange y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro 160 u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa mu isuzuma rya 2021, mu rwego rwo kubungabunga no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Dr. Ugirashebuja yasobanuye impamvu hari imyanzuro u Rwanda ruhabwa mu Isuzuma Mpuzamahanga Ngarukagihe (UPR) ry’Uburenganzira bwa Muntu ariko ritayishyira mu bikorwa yose.
Yagize ati “Iyo ibihugu bimaze gukorerwa isuzuma, bihabwa amahirwe yo gusesengura imyanzuro yose, bakahitamo iyo bemeye ariko ntibayifateho umukoro.”
Minisitiri yasobanuye ko igihugu gishobora guhitamo imyanzuro yo gushyira mu bikorwa, ariko kidashobora kuvuga ko cyanze imyanzuro. Iyo hari umwanzuro igihugu kitemeranywa na wo, gisobanura impamvu muri raporo.
Ati “Hari raporo twongera gukora dusubiza iyo tumaze gusesengura imyanzuro yose. Haba hari ibyo twanze, muri raporo yacu dusobanura impamvu, cyane cyane iyo bihabanye n’intego z’igihugu.”
Dr. Ugirashebuja yatanze urugero ku mwanzuro uvuga gushyira abana mu gisirikare, asobanura ko u Rwanda rutakwirirwa rugira icyo rukora ku mwanzuro nk’uwo, kuko igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’umwana kandi nticyemera gushyira abana bato mu gisirikare.
Yakomeje agira ati “Ibi ntibibuza ko igihe igihugu cyasesenguye imyanzuro kigasanga hari iyo kitemeye ariko bijyanye n’ibihe cyangwa impamvu, gishobora kuyongeramo mu ishyirwa mu bikorwa kandi kikayigaragaza mu raporo ya UPR. Igihe cyose habaye isesengura, igihugu kireba niba umwanzuro uri mu cyerekezo cyo guteza imbere imibereho n’uburenganzira bw’Abanyarwanda.”
Minisitiri yanagarutse kandi ku bindi bihugu bikomeza gusuzuma ubushobozi bw’igihugu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro, igihe gisabwa, ndetse no kureba niba umwanzuro ujyanye n’intego z’igihugu kandi ushingiye ku makuru y’ukuri, atari ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.
Raporo ya kane y’u Rwanda ku Isuzuma Mpuzamahanga Ngarukagihe (UPR) ry’Uburenganzira bwa Muntu izasuzumwa ku wa 24 Mutarama 2026, aho intumwa za Leta zizatanga ibisobanuro ku byo u Rwanda rwatangaje.
U Rwanda rumaze gusuzumwa inshuro eshatu uhereye mu 2011. Bwa mbere, muri Mutarama 2011, mu bihugu 48 byatanze ibitekerezo, u Rwanda rwahawe imyanzuro 73 maze rwiyemeza gushyira mu bikorwa 67.
Isuzuma rya kabiri ryabaye mu Gushyingo 2015, ibihugu 88 byatanze ibitekerezo, bihaye u Rwanda imyanzuro 229, maze rwemera gushyira mu bikorwa 50.
Muri Mutarama 2021, UPR yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19, ibihugu 99 byatanze ibitekerezo, biha u Rwanda imyanzuro 284, maze rwemera gushyira mu bikorwa 160.
Mu isuzuma ritegerejwe ku wa 26 Mutarama, ibihugu bimaze guha u Rwanda ibitekerezo ni 103, bishobora kwiyongera. Imyanzuro izavamo ni yo u Rwanda ruzashyira mu bikorwa mu myaka ine itaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|