U Rwanda na Pakistan byiyemeje imikoranire mu by’ingufu za Nikeleyeri

U Rwanda na Pakistani byasinyanye amasezerano yitezweho gushimangira imikoranire mu bijyanye no kugenzura ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, ndetse no gusangira ubunararibonye n’amakuru.

Aya masezerano yasinywe binyuze mu buyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) bwari buhagarariwe na Claude Nkusi, Umuyobozi Mukuru Wungirije ndetse na Zia Hussain Shah, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura ingufu za Nikeleyeri muri Pakistan (PNRA).

Uyu muhango wabereye muri Pakistan witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Fatou Harerimana, wari uhagarariye ishyirwaho umukono ry’aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi.

Intumwa z’u Rwanda kandi zananasuye laboratwari n’ibindi bigo bya PNRA ndetse n’Ikigo gishinzwe ingufu za Nikeleyeri muri Pakistan (PAEC), mu rwego rwo kuhakura ubumenyi no kureba uko imirimo ikorwa mu buryo bw’umutekano kandi bugezweho.

Abayobozi b’impande zombi bagaragaje ko ubu bufatanye buzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo butekanye, burinzwe kandi bugamije amahoro, mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye ry’ibihugu byombi, by’umwihariko u Rwanda.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwatangiye gukoresha ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy) bitarenze mu mwaka wa 2030. Igihugu kirimo gukora inyigo z’imishinga yo kubaka inganda nto zitunganya izi ngufu (Small Modular Reactors - SMRs) zizajya zikoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi ritekanye.

Ni muri urwo rwego rukomeje gushyira imbaraga mu bufatanye n’ibindi bihugu mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ingufu zigezweho, aho ubufatanye nk’ubu bufatwa nk’intambwe ikomeye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka