U Rwanda na Koreya y’Amajyepfo byiyemeje kuvugira abaturage mu gihe cy’intambara
U Rwanda na Koreya y’Amajyepfo byiyemeje guhuza ijwi mu gukangurira ibindi bihugu kurinda ubuzima bw’abaturage mu gihe cy’intambara, biturutse ku bufatanye bisanzwe bifitanye n’uburyo byahuriye mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
Mu kwezi kwa 02/2013 nibwo Koreya y’Amajyepfo izaba ihagarariye aka kanama, ivuganira abaturage mu gihe cy’intambara, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Kim Sung-Hwan, uri mu Rwanda tariki 13/01/2013, mu ruzinduko rw’umunsi umwe.
Ubwo yakirwaga mu biro by’Umukuru w’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki 14/01/2013, Minisitiri Sung-Hwan yatangaje ko ibi bihugu byombi byizihiza isabukuru y’imyaka 50 bifitanye ubutwererane, byahuza ijwi mu kurengera abaturage.
Ati: “Mu kwezi gutaha nitwe tuzaba tuyoboye Akanama gashinzwe umutekano ku isi, twaje gusaba u Rwanda kudushyigikira mu kumvikanisha ijwi ryacu ku kurengera abaturage mu gihe cy’intambara”.

Kuba ibi bihugu byombi bisanzwe binahuriye kuri iki gikorwa, aho byose bifite ingabo zibungabunga umutekano muri Sudani y’Amajyepfo, Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda, yemeza ko bizagira icyo byongera kuri ubwo bufatanye.
Abayobozi b’ibi bihugu byombi byatangije umubano mu 1963, bemeza ko banaganiriye ku ishoramari, ari iry’Abanyakoreya basanzwe bakorera mu Rwanda n’abandi bashaka kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda.
Iki gihugu gifatwa nk’igihangange muri Aziya y’Amajyepfo, kemeza ko kizanafasha u Rwanda mu iterambere ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga, iterambere ry’icyaro, guteza imbere amashuri y’imyuga no gukomeza inzira ya dipolomasi inogeye ibihugu byombi.
Koreya y’Amajyepfo izwiho ubuhangange mu gukora ibintu bitandukanye nka Samsung, imodoka zo mu bwoko bwa Hyundai no gukora amato.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|