U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama, ndetse n’ayo kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.

Ni amasezerano yasinywe ku wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe na Prak Sokhonn, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Cambodia.

Minisitiri Prak Sokhonn, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (CMF46), yatangiye kuri uyu wa Gatatu i Kigali.

U Rwanda rusanzwe ruhagarariwe muri Cambodia na Ambasaderi Nkubito Manzi Bakuramutsa, watanze impapuro zo kuruhagararira muri icyo Gihugu, mu Werurwe 2024.

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kandi Bwana Robert Abisoghomonyan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Armenia, bagirana ibiganiro byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati yu Rwanda na Armenia.

Umubano w’u Rwanda na Armenia mu bya dipolomasi watangiye ku wa 29 Werurwe 2024, ukaba waratanze amahirwe yo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zinyuranye kugeza uyu munsi.

Mu Ukwakira uyu mwaka kandi Guverinoma y’u Rwanda n’iya Armenia byatangaje ko bikomeje ibiganiro, bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane mu guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rigezweho muri Armenia, Mkhitar Hayrapetyan, yakiriye itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda.

Armenia ishima intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu miyoborere yimakaza ikoranabuhanga, ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho, bityo ikaba ibona icyizere mu gufatanya muri izo nzego.

Ibihugu byombi kandi byaniyemeje gufatanya mu rugendo rwo gukumira no kurwanya Jenoside, binyuze mu butwererane bw’Inzibutso n’Ingoro Ndangamateka ya Jenoside.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka