U Rwanda na Arabie Saoudite byiyemeje kurushaho gushimangira umubano mwiza
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Arabie Saoudite, by’umwihariko mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi, ndetse no ku byihutirwa bihuriweho ku rwego rw’Akarere.
Ibihugu byombi bisanzwe bifatanye umubano mwiza, umaze imyaka ugenda urushaho gukomera, cyane cyane mu by’ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’iterambere.
Mu bya dipolomasi, ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza ushingiye ku kubahana no gufatanya mu nyungu rusange. Ambasade z’ibihugu byombi zarafunguwe, ibifasha mu koroshya ubutwererane no guhuza abayobozi mu biganiro by’ingenzi.
Mu bukungu n’ubucuruzi, Arabie Saoudite iri mu bihugu bifite ishoramari rikomeye, aho u Rwanda rwagiye rureshya abashoramari baturuka muri icyo gihugu, cyane cyane mu bukerarugendo, ingufu, ubwikorezi bwo mu kirere, hamwe n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Hari kandi amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Mu bijyanye n’akazi, Abanyarwanda bamwe bakora muri Arabie Saoudite binyuze mu masezerano yemewe n’amategeko agenga abakozi bajya gukora mu mahanga. U Rwanda rushyira imbaraga mu kurinda uburenganzira bwabo no gukurikirana imibereho yabo.
Naho mu by’idini n’umuco, kubera ko Arabie Saoudite ari igihugu gifite ibigo by’ingenzi by’idini ya Islamu, hari ubufatanye mu bijyanye n’amasomo ya tewolojiya n’ingendo zijyanye n’umutambagiro mutagatifu (Hajj na Umrah) ku Bayisilamu b’Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|