U Rwanda n’Ubuhinde binjiye mu bufatanye mu by’umuco

U Rwanda n’u Buhinde byashyize umukono ku masezerano agamije gufatanya mu bijyanye n’Umuco (Cultural Exchange Programme – CEP) izashyirwa mu bikorwa mu myaka ya 2026 kugeza 2030, mu kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yasinyiwe mu inama ya Kabiri ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda n’u Buhinde (2nd India-Rwanda Joint Commission Meeting), igamije no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye.

Ni inama y’iminsi ibiri yateranye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 kugeza ku ya 03 Werurwe 2026, iyobowe na Kirti Vardhan Singh, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe.

Iyi nama irasuzuma intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse inarebere hamwe izindi nzira nshya zo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ingenzi.

Zimwe mu nzego zasuzumiwe hamwe byimbitse harimo ubufatanye mu by’umutekano n’ingabo, ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, ubuzima, uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga (S&T).

Hari kandi kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga (digital platforms), ndetse n’imikoranire hagati y’abaturage b’Ibihugu byombi.

Impande zombi kandi zanaganiriye ku bibazo by’Akarere n’Isi muri rusange bibangamiye inyungu z’ibihugu byombi.

Mu 2018, umubano w’u Buhinde n’u Rwanda warushijeho gushimangirwa ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwahinduye isura y’umubano hagati y’ibi bihugu bisanganywe ubufatanye kuva kera.

U Buhinde kandi ni igihugu cyo muri Aziya gifitanye umubano ukomeye n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka