U Rwanda n’ikigo cy’Abarusiya basinye inyandiko ngenderwaho mu kubaka uruganda rwa Nikeleyeri

U Rwanda n’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri byashyize umukono ku nyandiko ngenderwaho igamije guteza imbere umushinga mu by’ingufu za Nikeleyeri hifashishijwe inganda nto z’ingufu za Nikeleyeri (Small Modular Reactors – SMR).

Nk’uko ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za Nikeleyeri, Rosatom cyabitangaje, aya masezerano akurikiye ibyavuzwe muri Gicurasi n’Umuyobozi Mukuru wa Rosatom, Alexey Likhachev ko Moscow na Kigali byamaze kumvikana ku iyubakwa ry’uruganda rutanga ingufu za Nikeleyeri.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Moscow nyuma y’inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’u Burusiya n’u Rwanda ishinzwe gukurikirana ubufatanye mu bya Nikeleyeri. Ibiganiro by’impamde zombi byibanze ku mushinga w’ingufu za Nikeleyeri uteganyijwe, ishyirwaho ry’Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Nikeleyeri mu Rwanda, guteza imbere ibikorwa remezo bijyanye na Nikeleyeri, guhugura abakozi b’Abanyarwanda, ndetse n’ibijyanye n’amategeko n’imiyoborere y’uru rwego.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Lassina Zerbo, umujyanama wa Perezida mu by’ingufu akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Nikeleyeri, yavuze ko Igihugu gifite intego yo kongera ingufu za Nikeleyeri mu rwego rwo kongera urwego rw’ingufu mu ntangiriro ya 2030, hagamijwe kugera ku ntego zo kwihaza ku mashanyarazi.

Kirill Komarov, Umuyobozi wungirije wa mbere muri Rosatom, yavuze ko ubu ibiri gukorwa ari ukuva mu masezerano ahubwo hagashyirwa imbaraga mu bikorwa bifatika.

Yagize ati: "Kuva ku guhugura abakozi ku rwego rw’Igihugu no guteza imbere ibikorwa remezo bya Nikeleyeri, kugeza ku mishinga y’ubumenyi bwa Nikeleyeri n’imishinga y’inganda nto z’ingufu za Nikeleyeri, U Rwanda ruri kubaka gahunda yarwo ya Nikeleyeri mu buryo buhoraho kandi bufite akamaro, kandi Rosatom yiteguye kuba umufatanyabikorwa wizewe muri buri cyiciro cy’uru rugendo.”

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’u Burusiya RT mu 2025, Dr. Zerbo yavuze ko SMR zishobora gutanga igisubizo gihendutse ugereranyije n’inganda nini zisanzwe zitanga ingufu za Nikeleyeri. Yavuze ko ari uburyo bwa “plug-and-play,” bivuze ko zishobora gukorana n’imiyoboro isanzwe y’amashanyarazi, bityo ntibisabe ishoramari rinini mu kuyivugurura.

U Burusiya n’u Rwanda byatangiye ubufatanye mu bya Nikeleyeri mu 2018, nyuma yo gusinya amasezerano hagati ya za guverinoma zombi agamije gukoresha ingufu za Nikeleyeri mu buryo bw’amahoro. Mu 2019, impande zombi zemeranyije kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Nikeleyeri mu Rwanda, kizaba kirimo reactor y’ubushakashatsi ifite ubushobozi bwa megawati 10 n’urusobe rwa Laboratwari.

Rosatom imaze igihe yagura ibikorwa byayo muri Afurika, aho iri no kubaka uruganda rwa Nikeleyeri rwa El Dabaa muri Misiri, rukaba ari rwo rwa mbere runini kuri uyu Mugabane.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka