U Rwanda mu cyerekezo cyo kuba ahantu hizewe ho gushora imari mu kubungabunga ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kuba ahantu heza kandi hizewe ho gushora imari mu bikorwa bibungabunga ibidukikije, bikanafasha mu iterambere ry’abaturage.

Minisitiri Dr Arakwiye yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, mu Ihuriro ryiga ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (Climate and Development Finance Forum).

Iri huriro ryabereye mu gikorwa cya London Climate Action Week (LCAW), icyumweru ngarukamwaka kibera i Londres mu Bwongereza, kigamije guhuriza hamwe abayobozi ba za Guverinoma, abashoramari, ibigo byigenga, abashakashatsi, imiryango itegamiye kuri leta n’urubyiruko kugira ngo baganire ku buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Mu 2026, cyatangiye kuva ku wa 20 kugeza ku wa 28 Kamena.

Muri iri huriro, Minisitiri Dr Arakwiye yagaragaje gahunda y’u Rwanda yiswe Country Platform for Climate and Development, igamije guhuza ibikorwa by’iterambere n’ibirengera ibidukikije.

Yanashishikarije abafatanyabikorwa mpuzamahanga kumenya no gushora imari mu mishinga y’u Rwanda ifite ireme mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati: “Dufite icyerekezo gisobanutse, turifuza ko u Rwanda ruba ahantu heza kandi hizewe ho gushora imari mu bikorwa bibungabunga ibidukikije, bikanafasha iterambere ry’abaturage."

Yakomeje agira ati: "Turahamagarira abafatanyabikorwa gukorana natwe binyuze muri gahunda yacu y’Igihugu, kugira ngo dufatanye kubaka no guteza imbere ishoramari rishya ribungabunga ibidukikije.”

Ibi bigaragaza umuhate w’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere ubukungu burambye no gukurura ishoramari rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ari na ko riteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

António Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yavuze ko mu gihe Isi ihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, ibigo bya peteroli na gaze bikomeje kubona inyungu nyinshi.

Yagaragaje ko ibigo 8 binini kurusha ibindi ku Isi bikora mu rwego rw’ibikomoka kuri peterori n’ingufu, byinjije inyungu zirenga miliyari 6.5 z’amadolari ya Amerika mu gihembwe cya mbere cya 2026.

Yakomeje agira ati: "Ndahamagarira za Guverinoma gushyiraho imisoro ku nyungu zidasanzwe, ibyo bigo byabonye, maze ayo mafaranga akoreshwe mu gufasha imiryango n’abaturage batishobiye, no kwihutisha imishinga igamije guteza imbere ingufu zitangiza kandi zihendutse."

Ibi bihuye n’ubutumwa Guterres amaze imyaka myinshi atanga, bwo gusaba Isi kugabanya ikoreshwa rya peteroli, gaze n’amakara, no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ingamba zo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka