U Budage:Rurageretse hagati y’umukoresha n’umwarimukazi umaze imyaka 16 ahembwa adakora

Umwarimukazi wo mu Budage umaze imyaka 16 mu kiruhuko cy’uburwayi kandi ahembwa, yareze umukoresha we mu rukiko nyuma yo gusabwa kwipimisha kwa muganga kugira ngo yemeze ko koko arwaye.

Uwo mwarimukazi utuye mu Ntara ya North Rhine-Westphalia mu Budage yagejeje ikirego mu rukiko nyuma y’uko umukoresha we atangiye gukemanga ukuri kwe, kubera igihe kirekire yari amaze adakora, akamusaba kwipimisha kwa muganga.

Muri rusange yari amaze imyaka 16 mu kiruhuko cy’uburwayi, kandi muri icyo gihe cyose ntiyigeze agera mu kazi ke na rimwe, aho yigishaga ku ishuri ry’imyuga riri ahitwa i Wesel, nyamara yakomeje guhembwa umushahara we wose.

Hakurikijwe amategeko y’u Budage, abarimu bafatwa nk’abakozi ba Leta, ariko bahabwa amahirwe yihariye, harimo no guhembwa umushahara wose igihe cyose bari mu kiruhuko cy’uburwayi kidafite igihe kizarangirira (indefinite sick leave).

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Die Welt cyo mu Budage, umwarimukazi wigisha muri North Rhine-Westphalia aba ahembwa Amayero 6.174 (Amadorari 7.200) ku kwezi, ayo akaba ari hafi Amayero 72.000 (Amadorari 84.000) ku mwaka.

Muri make, yari amaze guhembwa asaga Miliyoni 1 y’Amayero (Amadorari 1.166.000) mu myaka 16 yamaze mu kiruhuko cy’uburwayi.

Ikibazo cye cyamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 nyuma y’impinduka zabaye mu buyobozi bw’ishuri. Mu igenzura ryakozwe n’urwego rushinzwe kugenzura amashuri, byagaragaye ko uwo mwarimu yajyaga atanga impapuro zemeza uburwayi (medical certificates) buri kwezi, ariko mu by’ukuri uburwayi bwe butarigeze busuzumwa n’umuganga wemewe.

Hagati aho, urukiko rwemeje ko umukoresha afite uburenganzira busesuye bwo gusaba umukozi kwerekana ibimenyetso by’uburwayi, nubwo byaba byaratinze. Urukiko kandi rwanategetse uwo mwarimu kwishyura amagarama y’urubanza angana n’Amayero 2.500 (Amadorari 2.915).

Amategeko y’u Budage ateganya ko abarimu bari mu kiruhuko cy’uburwayi badashobora gusimbuzwa. Gusa ikibazo cy’uwo mwarimukazi cyateje impaka nyinshi kuko uretse kuba yarakomeje guhembwa umushahara we wose, iperereza ryagaragaje ko yanashinze ivuriro rito (medical startup) mu gihe yari ari muri icyo kiruhuko cy’uburwayi kirekire.

Ibyo bifatwa nko kurenga bikomeye ku mategeko, kandi mu ngaruka ashobora guhura nazo nibimara kwemezwa ko yabeshye, ngo harimo gutakaza uburenganzira bwe bwose nk’umukozi wa Leta, gutakaza umushahara we ndetse ntahabwe ibigenerwa abageze mu zabukuru (pansiyo).

Impuguke mu by’amategeko y’aho mu Budage, Ralf Delgmann yabwiye itangazamakuru ko umwanzuro w’icyo kibazo kidasanzwe uzashingira ku bisubizo by’isuzuma rya muganga, ariko bishoboka ko uwo mwarimukazi azategekwa gusubiza amafaranga yose yahembwe mu myaka 16 yamaze mu kiruhuko cy’uburwayi.

Asanga bizaba bigoye cyane ko hari umuganga uwo ari we wese wagaragaza ko yarwaye muri icyo gihe cyose yamaze adakora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka