Twemera ko umutekano n’iterambere bijyana – Minisitiri Marizamunda
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ubwo yatangizaga ibikorwa by’ingabo na polisi byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, yasobanuye ko iterambere ridashoboka ahantu hatari umutekano. Yashimye uruhare rw’abaturage mu gufatanya n’izindi nzego kwicungira umutekano, iyo ikaba ari yo mpamvu inzego z’umutekano na zo ziyemeje gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri 10 , inzu y’ubuyobozi bw’ishuri, Laboratwari, ubwiherero ndetse n’icyumba cy’umukobwa, ku kigo cy’amashuri cya TSS Kigese giherereye mu Kagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bw’ikigo, abanyeshuri n’ababyeyi, bishimiye ibi bikorwa remezo, kuko bizafasha mu kugabanya ubucucike bwari busanzwe buri ku bigo byegeranye n’aharimo hubakwa ibi byumba by’amashuri.
Dore ko hari aho wasangaga abanyeshuri biga bagera mu 100 cyangwa 90 mu cyumba kimwe, cyane cyane nko mu mashuri y’incuke no mu mashuri abanza, mu gihe abanyeshuri baba bagomba kuba bari hagati ya 40 - 45 mu cyumba kimwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yagize ati “Twishimiye iki gikorwa, kandi turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, kuba bahisemo ko iyi gahunda itangirizwa hano mu Karere ka Kamonyi. Ni gahunda izatuma abaturage bacu barushaho kugira imibereho myiza ndetse n’iterambere muri rusange. Iki gikorwa kizafasha abatuye muri uyu Murenge no mu nkengero zawo mu bijyanye no kugira ngo abana bacu babone aho bigira. Ni igikorwa twakiranye yombi, kandi twishimiye kuko kije gukemura ikibazo dufite muri uyu Murenge.”
“Turi ahantu abantu barimo baza gutura, bigatuma umubare w’abana wiyongera mu mashuri. Ibyo rero biduha umukoro ukomeye wo gukomeza kongera ibyumba by’amashuri. Ibyo twubatse ntibyabashije kudukemurira ikibazo twari dufite. Iyi gahunda rero ije gufasha gukemura ikibazo cy’ubucucike kuri iyi site ya Kigese mu mashuri ya hano muri Masaka na Kigese harimo GS Masaka, GS Ruramba, ndetse n’ishuri ribanza rya Masaka.”
Usibye ikibazo cy’ubucucike, hari n’ikibazo cy’ibyumba bishaje, bityo ibirimo kubakwa bikazafasha abanyeshuri kwigira ahantu heza.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, asobanura impamvu y’ibi bikorwa, yagize ati “Tuzi neza kandi twemera ko umutekano n’iterambere bijyana. Nta mutekano, nta terambere. Kandi byagorana kubungabunga umutekano mu Gihugu kidakemura ibibazo birebana n’imibereho myiza y’abaturage bacyo. Ikindi kandi nk’uko byagaragaye, nta mutekano uhamye washoboka abaturage batabigizemo uruhare. Tukaba rero imwe mu ntego z’ibi bikorwa dukorana namwe ari ukugira ngo tubashimire uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano w’iki gihugu. Ibi bikorwa bigamije gukomeza gushimangira ubufatanye, kandi biri no muri gahunda twiyemeje nk’Abanyarwanda yo kwigira no kwishakamo ibisubizo.”
Ibikorwa bizibandwaho muri uyu mwaka birimo gutanga ubuvuzi, kubakira inzu imiryango itishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, kubaka ibiraro, gutanga amatungo, kugeza amazi meza ku baturage, gukangurira abaturage gukumira no kwirinda ibyaha, kubungabunga ibidukikije cyane cyane ibiti byatewe, no kurwanya isuri.
Minisitiri Marizamunda yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, no gufata neza ibikorwa by’iterambere begerezwa, ati “Ntacyatunanira nidushyira hamwe. Ndabashimira ubufatanye bwaturanze kandi bukomeje kuturanga mu kwiyubakira umutekano w’iki gihugu cyacu, mu kwiyubakira iterambere ry’iki gihugu, ndetse no kugira ngo gikomeze kitubere, kizanabere cyiza abazakurikira mu bihe biri imbere.”
Biteganyijwe ko ibi byumba by’amashuri icumi bizuzura mu mezi atatu, ku buryo abanyeshuri bazaba bashobora kubyigiramo. Biziyongera ku bindi byumba 14 byari bisanzwe kuri iki kigo. Ibikorwa remezo bizubakwa kuri site ya Kigese muri iyi gahunda ihuriweho n’ingabo na polisi, bizatwara Miliyoni 498 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|