Twanze kuba igihombo ku gihugu - Urubyiruko rwa Ruhango rwihangiye imirimo

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rurimo abacikirije amashuri, abatewe inda zitateganyijwe, abari barishoye mu biyobyabwenge, ndetse n’abakomoka mu miryango ikennye cyane ku buryo byabagoraga kugira icyo bageraho, ubu barishimira ko babonye ubafasha kwiga imyuga bakanahugurirwa kwihangira imirimo, ku buryo bahamya ko aho bageze ari heza.

Barashimirwa kuba bihangira imirimo ifasha n'abandi
Barashimirwa kuba bihangira imirimo ifasha n’abandi

Bamwe muri urwo rubyiruko bize ibijyanye n’ubukorikori, abize kogosha n’ubwiza bw’umubiri, abahuguwe mu bucuruzi n’indi myuga itandukanye, bakaba babifashwamo n’umuryango Rungano Ndota ku bufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.

Umwe muri uru rubyiruko witwa Uwizeye Pascal, wavuye iwabo mu Ruhango akajya gushakira akazi i Kigali, avuga ko ako yabonye ntacyo kamumariye, ahubwo katumye yisanga Iwawa.

Agira ati “Nageze i Kigali mbona akazi ko kwikorera imizigo, ariko udufaranga duke nabonaga natuguraga ibiyobyabwenge. Ako kazi sinaje kukarambaho kuko rimwe ndi mu Biryogo muri 2022, baramfashe mu nzererezi nisanga Iwawa, ndagenda ndakubitika,ariko mpigira imyuga harimo no gukora amandazi. Muri 2024 barandekuye mpita ntaha iwacu mu Ruhango, ntangira gukora imirimo y’amaboko”.

Ati “Aho nakoraga mu gupakira umucanga, ni ho Rungano yansanze iza kumbwira uko ifasha urubyiruko kwikura mu bukene, impa amahugurwa ndetse n’igishoro, cy’ibihumbi 120, harimo 60 by’inkunga na 60 nzishyura nta nyungu, ntangira gukora amandazi nzamuka uko. Ubu mu Murenge wacu wa Kinihira ni jye uyaranguza ku buryo ngeze ku gishoro cy’ibihumbi 400”.

Akomeza avuga ko kuri ubu afite n’ingurube enye, ndetse ko arimo kwiyubakira inzu, aho imaze kumutwara hafi Miliyoni.

Uyu ni umunyabugeni
Uyu ni umunyabugeni

Umutoni Yvette wo mu Byimana, kubera ubukene yavuye iwabo ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali ariko ntibyamuhira.

Ati “Natangiye gukora akazi ko mu rugo, nkarya gatatu ku munsi bitarabagaho iwacu kuko akenshi twabwirirwaga, nuko ndashisha ntangira gusa neza. Nyuma umusore twakundanaga yaje kuntera inda, akazi gahita gahagarara nsubira muri bwa bukene bw’iwacu noneho mfite n’umwana kandi n’uwo twabyaranye antera umugongo. Icyakora uyu muryango waje kungoboka, umpa amahugurwa ndetse n’igishoro cy’ibihumbi 60, ntangira gucuruza imbuto”.

Ati “Kubera ko iwacu zitagurwaga neza, nagiye gukorera mu mujyi wa Muhanga, mbanza kuba umuzunguzayi none ubu nkorera mu isoko, kandi biragenda. Natangiye umwana wanjye ari mu mirire mibi none ubu yarayikize kuko mbasha kumubonera indyo yuzuye, yarwara nkamuvuza kuko niyishyurira mituweli. Ndashimira Rungano ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bwabanyoboyeho, ubu nkaba ntashobora kuba igihombo ku Gihugu”.

Nkurikiyumukiza Raul wacikirije amashuri ageze mu wa gatatu w’ayisumbuye, na we avuga ko yahuguwe bimufasha kumenya aho yashakishiriza ubuzima.

Ati "Amahugurwa nahawe na Rungano yaramfunguye, ntangira gushaka icyo gukora, nza kubona amahugurwa muri Uganda ku bijyanye n’amashyiga arondereza ibicanwa. Nyuma ngaruka mu Rwanda ariko mfite amafaranga make, muri 2025 ntangira kwikorera".

Nkurikiyumukiza Raul
Nkurikiyumukiza Raul

Yungamo ati "Nagurishije amatungo nari mfite ndongeranya ntangira gucuruza amashyiga akoresha amashanyarazi, afite ikoranabuhanga ku buryo icyo utetse ugiha iminota gihiraho hanyuma rikizimya udahari. Ushobora kuryotsaho burusheti, ikigori, ikijumba n’ibindi”.

Ayo mashyiga ayatumiza hanze, rimwe rikaba rigura ibihumbi 80Frw, akavuga ko birimo kumuteza imbere kuko ngo afite isoko rigari. Uyu musore avuga ko yatangiranye igishoro cya Miliyoni imwe none ubu arakabakaba Miliyoni ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka, gusa akagaragaza imbogamizi y’uko icyo gishoro kikiri gito, agasaba koroherezwa kubona inguzanyo.

Umuyobozi wa Rungano Ndota, Gatera Vincent Palotti, avuga ko gufasha uru rubyiruko ari ingenzi kuko bahanga imirimo n’abandi.

Ati “Iyo umuntu akomoka mu muryango ukennye cyane, bikarenga agaterwa n’inda ari umwana, cyangwa yarajyanywe mu kigo ngororamuco kubera impamvu runaka, ariko ntaheranwe n’ibyo bibazo, akabasha agufata icyemezo akihangira umurimo ndetse akawuhangira n’abandi ni iby’agaciro. Kumuha ubufasha rero ni ingenzi”.

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize wa 2025, urubyiruko bafasha rwahanze imirimo ihoraho 150, ijyanye n’ubucuruzi 300 ndetse n’idahoraho 7,000.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko uyu muryango ugira uruhare mu mihigo y’akarere.

Ati “Ibikorwa by’uru rubyiruko ni ingenzi ku karere kacu, kuko harimo kwihangira imirimo, bikaba bijyanye na gahunda y’Igihugu. Icyo dukora nk’ubuyobozi, abahuguwe badafite ubushobozi hari gahunda tubashyiramo ibafasha kubona amafaranga y’inguzanyo, hanyuma Rungano Ndota ikabakurikirana bakiteza imbere, ndetse bakanishyura uko bikwiye”.

Visi Meya Rusiribana Jean Marie Vianney
Visi Meya Rusiribana Jean Marie Vianney

Akomeza avuga ko bishimishije kubona abatari bafite icyo gukora, bari mu ngeso mbi, bahinduka bagakora bakagira aho bigeza ndetse bagafasha n’abandi.

Kugeza ubu, urubyiruko rugera kuri 500 rwanyuze muri iyi gahunda, 418 barikorera ndetse banashoboye guhangira abandi akazi karenga ibihumbi 12, naho icyiciro giheruka cy’abasoje amahugurwa 50, bakaba bahawe impamyabushobozi ku wa 15 Gashyantare 2026.

Uworora ingurube agaragaza ibyo agezeho
Uworora ingurube agaragaza ibyo agezeho

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka