Twaje tutazi no gukata igitunguru – Umwe mu barangije Kaminuza bakajya kwiga guteka

Muri iki gihe hari abarangiza kwiga amasomo y’ibyiciro bitandukanye, yaba ayisumbuye cyangwa kaminuza, ariko bagasanga bidahagije, ahubwo bakiyemeza kongeraho ubumenyi bw’umwuga runaka kugira ngo bibafashe mu kubona akazi mu buryo bwihuse cyangwa se na bo bakakihangira.

Ni gahunda ya Leta igamije gufasha urubyiruko kubona akazi, kurwanya ubukene no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije abiganjemo urubyiruko.

Ni muri urwo rwego urubyiruko 20 rurangije amasomo yo gutunganya amafunguro (culinary arts) bari bamaze amezi atandatu bigira ku murimo mu kigo cya La Viva Motel giherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Deborah Mutuyimana Mugabo ni umwe muri bo. Muri rusange bigamo ibyo gukora imigati n’ibindi bijyana na byo bikorwa mu ifu n’ifarini, guteka ibiryo bisanzwe, gutunganya salade, no kotsa.

Avuga ko mu ntangiriro nta kintu bari bazi. Ati “Twaje tutazi no gukata igitunguru. Hari ukuntu abatetsi babigize umwuga (chefs) bafata icyuma atari nka kuriya tugifata turi mu rugo. Dutangira, ntabwo amaboko yacu yihutaga ku murimo, twagendaga gacye cyane, ku buryo hari n’abitemaga. Ubu aho tugeze harashimishije.”

Mutuyimana avuga ko impamvu yahisemo kwiga guteka ari ukubera ko yakuze abikunda, yiyemeza kuzabyiga. Ati “Ni yo mpamvu nahisemo umwuga wo guteka nkawurutisha indi myuga.”

Mu gihe bamwe mu rubyiruko bavuga ko muri iyi minsi bugarijwe n’ubukene, Mutuyimana asanga ubukene bwa mbere ari mu mutwe, ati “Iyo ukennye mu mutwe nta kuntu utanakena mu buzima busanzwe. Iyo ufite imitekerereze mizima, ubuzima buroroha. Icyo ibi bidufasha, twigiye ku murimo, ntabwo twize ngo tujye kubika seritifika mu rugo, cyangwa se ngo ubumenyi tubonye tujye kububika mu rugo. Twarize kugira ngo dushake imirimo, nitutanayibona natwe ubwacu twakwihuza, abantu 20 ni benshi, twakwishyira hamwe tukaba twatangiza ibyacu natwe tukiteza imbere tukikura mu bukene bahora bashinja urubyiruko.”

Deborah Mutuyimana Mugabo, nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza, yongeyeho no kwiga ibijyanye no gutegura amafunguro
Deborah Mutuyimana Mugabo, nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza, yongeyeho no kwiga ibijyanye no gutegura amafunguro

Ubusanzwe Mutuyimana yize ibijyanye no gupima no gusuzuma imiterere y’ubutaka (Land surveying mu mashuri yisumbuye, na Surveying Engineering muri Kaminuza).

Abajijwe niba umuntu ashobora kurangiza Kaminuza akajya kwiga ibyerekeranye no guteka, yagize ati “Birashoboka cyane kuko kwiga ni uguhozaho. Kwiga ni ukugira umwete n’umurava. Ni yo mpamvu niyemeje no kwiga guteka nyuma y’amashuri ya Kaminuza.”

Mutuyimana ashimira abateguye aya mahugurwa kubera amahirwe bahaye urubyiruko cyane cyane abakobwa, dore ko ibyerekeranye no gutegura amafunguro mu mahoteli na Resitora usanga byiganjemo abahungu ndetse n’abanyamahanga. Ibi rero ngo bizafasha abakobwa na bo kwiteza imbere no kumva ko icyo umuhungu yashobora n’umukobwa yagikora.

Ndayishimiye Christian na we arangije amasomo y’amezi atandatu yo gutegura amafunguro yigiraga muri Motel La Viva iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’ikoranabuhanga ariko akabona ko bidahagije, akiyemeza kongeraho n’ubumenyi mu gutegura amafunguro.

Ndayishimiye Christian yize amasomo yo guteka nyuma yo kurangiza kwiga ibyerekeranye n'ikoranabuhanga
Ndayishimiye Christian yize amasomo yo guteka nyuma yo kurangiza kwiga ibyerekeranye n’ikoranabuhanga

Nubwo hari abumva ko iyo ari imirimo y’abagore n’abakobwa, Ndayishimiye avuga ko impamvu yiyemeje kubyiga biri mu murongo wo gufatanya n’abagore n’abakobwa gutegura amafunguro, ku buryo nta we ukwiye kumva ko ari umurimo w’abantu bamwe bonyine.

Ati “Tugomba kujya dufatanya iyi mirimo yo gutegura amafunguro haba mu mahoteli ndetse no mu rugo tugatekera n’ababyeyi kugira ngo babone akamaro ko kuba baratubyaye.”

Mbere yo kuza kwiga, ngo yaratekaga bisanzwe, ariko ubu abo atekera mu rugo bumva harimo itandukaniro rigaragara. Ubu yatangiye no gukora ibiraka byo kujya atekera ubukwe n’ibindi birori.

Ndayishimiye agira inama urubyiruko rwaba urwarangije amashuri n’urutarayarangije kwirinda kwisuzugura no gusuzugura ubumenyi ubwo ari bwo bwose ndetse n’umwuga uwo ari wo wose, ahubwo bagatinyuka bagatangirira ku guhanga ikintu gito, kuko gishobora kubageza ku bintu binini.

Uwase Pauline uhagarariye Motel La Viva yafashije mu guhugura aba banyeshuri mu gihe cy’amezi atandatu bari bamaze bahabwa ubumenyi, avuga ko bakiriye abo banyeshuri nyuma y’ihamagarwa ryateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board - RTB), ku nkunga y’Ikigega gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro (Skills Development Fund - SDF), iyo Motel irabisaba ndetse irabyemererwa, na yo itanga amatangazo haba mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, no mu mahuriro y’abantu mu mirenge batuyemo, ko abujuje ibisabwa batanga ubusabe bwabo, hatoranywamo 20 mu babarirwa muri 40 bari basabye kwitabira ayo masomo.

Umunyeshuri yahabwaga ibyangombwa byose azakenera muri ayo mahugurwa y’amezi atandatu.

Uwase Pauline ati “Ababisabye bari benshi ariko twemererwa 20 bijyanye n’ubushobozi ikigo cyacu cyari gifite. N’ubu hari benshi bashaka ubu bumenyi usanga bakomeza kumpamagara.”

Avuga ko muri 20 bahuguwe harimo bane barangije kaminuza, hakabamo abarangije amashuri yisumbuye n’abatarayarangije. Bafashe abari mu byiciro bitandukanye kugira ngo bose bahabwe amahirwe yo kunguka ubwo bumenyi.

Ati “Hari ababa bararangije kaminuza ariko akazi ntikaboneke. Rero baraza bakigira ku murimo, ndetse na bimwe batunganyije bakabiha abakiriya.”

Uwase Pauline ari mu bafashije mu guhugura aba banyeshuri mu gihe cy'amezi atandatu
Uwase Pauline ari mu bafashije mu guhugura aba banyeshuri mu gihe cy’amezi atandatu

Ku bijyanye n’ubukene ndetse n’ubushomeri bivugwa mu rubyiruko, Uwase asanga iyi gahunda yaba igisubizo. Ati “Kuko iyo urebye usanga usibye kuba uwahuguwe yakora muri Hoteli cyangwa muri Resitora, na we aba ashobora kwihangira imirimo. Bafite ubumenyi bwo gutunganya ibiryo, kandi bashobora no kuba babicuruza. Nko gukora imigati, amandazi, ni ibintu bikenerwa buri munsi. Imirimo igenda yaguka, kandi kuyikora bisaba ko uba ubifitemo ubumenyi.”

Nyuma y'amasomo bahawe mu mezi atandatu, bahamya ko ubu bafite ubumenyi buhagije mu gutegura amafunguro
Nyuma y’amasomo bahawe mu mezi atandatu, bahamya ko ubu bafite ubumenyi buhagije mu gutegura amafunguro

Uwase Pauline ashimira Leta itekereza igikenewe ku baturage bayo igaha amahirwe abiganjemo urubyiruko ndetse n’ibigo bibahugura, kandi ikabaha n’ubushobozi bwo kubafasha kwihangira imirimo. Yasabye abanyeshuri bahuguwe ko ubumenyi bungutse batazabupfusha ubusa, ahubwo bakabushyira mu bikorwa, bakazana impinduka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka