Twagirayezu Gaspard yahawe umwanya mu Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku by’Isanzure

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency/RSA), Gaspard Twagirayezu, yagizwe Visi Perezida w’Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bijyanye n’isanzure (International Astronautical Federation).

Twagirayezu Gaspard
Twagirayezu Gaspard

Izi nshingano Twagirayezu yaziherewe mu nama mpuzamahanga ihurije hamwe abahanga mu by’isanzure, irimo kubera i Sydney muri Australia kuva tariki ya 29 Nzeri 2025, akazakorera ku cyicaro gikuru cya IAF giherereye i Paris mu Bufaransa.

International Astronautical Federation ni urwego rwashinzwe mu 1951, rukaba rukora ubuvugizi mu birebana n’isanzure, rugahuriza hamwe ibigo bikora ubushakashatsi, Kaminuza, imiryango y’ababigize umwuga mu by’isanzure n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’isanzure ku rwego mpuzamahanga.

Gaspard Twagirayezu kuba yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa IAF, birashyira u Rwanda mu mwanya ukomeye mu mahuriro mpuzamahanga y’imiyoborere mu bijyanye n’isanzure, ndetse kandi birafasha umugabane wa Afurika kugira uruhare rufatika mu gushyiraho politiki mpuzamahanga mu by’isanzure.

U Rwanda rusanzwe ruri mu bihugu byinjiye muri International Astronautical Federation, mu gihe rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere kubyaza isanzure umusaruro binyuze mu bufatanye n’amahanga.

Ikigo cya Rwanda Space Agency cyashinzwe mu 2020, gifite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure mu Rwanda mu kuzana iterambere, ndetse gihabwa inshingano zo gukurikirana no guhuza ibikorwa byose bikorerwa cyangwa bishingiye ku isanzure mu gihugu, no gushaka ikoranabuhanga rigezweho rituma u Rwanda rugendana n’Isi muri iki cyiciro.

Hashize imyaka hafi ibiri u Rwanda kandi ku bufatanye n’u Buyapani, rwohereje icyogajuru cya mbere mu isanzure cyiswe Rwasat-1, kugira ngo gitange amakuru ajyanye n’ubutaka bw’u Rwanda aho gifata amashusho cyifashishije camera zacyo ebyiri, akagenzurwa n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

Twagirayezu wagizwe Visi Perezida wa IAF, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, kuva muri Nzeri 2024. Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr. Uwamariya Valentine, wari wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Yabaye kandi umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020. Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019, yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n’ihererekanywa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka