Twabonye Igihugu, ubu igisigaye ni ukugikorera ngo gitere imbere - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ruri mu itorero Indangamirwa, ko u Rwanda rwanyuze mu bikomeye, mu rugamba rwo kwibohora, ariko ubu hakaba hagezweho kubaka igihugu kibakwiriye.

Perezida Kagame yagize ati "Ubwo twabonye igihugu twari twarimwe, ntidukwiye kwegamirana ngo tuganye. Umunsi mwicaye aho mukanya gusa, ntacyo muzakuramo, ndi mukuru ibyo ndabizi."

Umukuru w’Igihugu ati "Mube abakemura ibibazo, kuko ibisubizo biri muri mwe. Mufite ubushobozi bwo kubona ibisubizo by’ibibazo."

Yavuze ko hari abibera muri ubwo buzima bwo kuvuga ngo Leta ntiduha ibi cyangwa biriya. Ariko mwebwe mube muri Leta, mube mu Bikorera ku Giti Cyabo, aho kumera nka ba bandi bahora bavuga ngo "Leta ntidufasha, aba na bariya ntibadufasha."

Aha yagize ati "Kuki undi umuntu wundi yaba ari we ushinzwe gukemura ibibazo byawe? Kuki udashyiramo imbaraga ngo ukore ibyaguteza imbere? Niba hari n’umuntu ukubangamira, mukure mu nzira yawe, akureke wikorere."

Aha kandi, Perezida Kagame yababwiye ko bashobora no kwishyira hamwe, bakagira igitekerezo cyatuma biteza imbere, dore ko akenshi bashobora no gusanga baziranye.

Yagize ati "Ushobora kubwira mugezi wawe uti mfite igitekerezo, mukagendana, kandi ibyo bizatuma hari icyo mugeraho. N’iyo mwatangira bikabananira, nta kibazo, mwakwegera Leta nayo mukabwira nka Minisitiri muti ko watubwiye ko uba muri cabinet, ntiwatujyanira iki gitekerezo? Ushobora no kubaza undi muntu akagufasha."

Aha rero, yavuze ko bitandukanye no kuba umuntu yakwiyicarira akaganya, akavuga ngo Leta ntifasha.

Agira ati "Niba ufite ibitekerezo icumi, ukabitanga, wenda ntihaburamo bitandatu bicamo."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka