Turashima uruhare rw’abagore mu iterambere ry’u Rwanda - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza, wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe, ababwira ko uyu munsi n’indi bizihiza uruhare rukomeye abagore bakomeje kugira mu mpinduka n’iterambere ry’Igihugu.

Ni ubutumwa yabageneye abunyujije ku mbuga nkoranyambaga, agira ati "Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mwiza! Uyu munsi no mu yindi minsi yose, twizihiza uruhare rukomeye abagore bakomeje kugira mu mpinduka n’iterambere by’u Rwanda."

Yunzemo ati "Ukwihangana kwanyu, ubuhanga n’ubuyobozi bwanyu bikomeje kwemeza ukuri nyako: Igihugu ntigishobora gutera imbere by’ukuri cyeretse iyo uburinganire no kutavangura byubahirizwa mu nzego zose z’ubuzima."

Kuri uyu munsi kandi Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange (Car Free Day), yari yahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Abayitabiriye bakoze imyitozo itandukanye irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, kunyonga igare, aerobic, n’ibindi.

Ni Siporo yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali mu kwizihiza abagore, imibereho myiza n’ibyishimo by’umuryango.

Uyu munsi ukaba wizihizwaga mu Rwanda ku nshuro ya 51, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw’Agaciro."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka