Turashaka ko haza n’abagabo: Maj Gen (Rtd) Jack Nziza ku Banyarwanda bakiri muri Congo
Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, arasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu gihugu cyabo, ariko hakaza n’abagabo, kuko mu bataha buri gihe baba ari abana n’abagore.
Yabigarutseho mu nama yagiranye n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Karere ka Rubavu, barimo abayobozi, abanyamadini, abahoze ari abarwanyi, abahagarariye abacuruzi n’abandi, aho yasabye buri wese ubasha kujya muri Congo cyangwa kuvugana n’abo bakiri mu mashyamba y’icyo gihugu, kubabwira bagataha bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Agira ati “Ntitugomba gutegereza HCR ngo abe ari yo izana bariya bari hakurya muri Congo. HCR na UNICEF bazana abana n’abagore gusa, kandi na bo baza bameze nabi, abana bararwaye bwaki, ariko bagera hano bagashyirwa mu bigo bya ECD bakitabwaho, mu meze abiri bakaba bakize, ariko turashaka ko haza n’abagabo”.
Yungamo ati “Mwebwe bacuruzi mwambuka umupaka mukajya gucururiza hakurya aho bamwe mugera za Masisi n’ahandi, abanyamadini mujyayo mu biterane, mbese ubu ni urujya n’uruza. Iyo mugezeyo ariko, ni Abanyarwanda babatwara kuri moto bafite amakarita y’Abanyekongo. Mu byo mwagiyemo byose, mujye mubabwira batahe, nibashaka baze barebe uko u Rwanda rumeze hanyuma basubireyo babwire abandi, ariko ntidutegereze HCR”.
Maj Gen (Rtd) Nziza akomeza avuga ko mu Banyarwanda batahuka bavuye mu mashyamba ya Congo, 70% ari abo mu Karere ka Rubavu, ari ho ahera asaba Abanyarubavu gushishikariza abakiri hakurya gutaha, cyane ko biriranwa iyo bagiye hakurya.
Yabwiye kandi abitabiriye iyo nama ko Abanyarwanda bafite imbaraga n’umutima ukunda Igihugu cyabo, bityo ko icyo bakwiyemeza kitabananira.
Ati “Mu gihe tuvuga ururimi rumwe, ubutumwa burihuta. Urugero ni uburyo Abanyarwanda bari bari hirya no hino ku Isi, bavuganye ubutumwa bugatambuka bujyanye no kubohora Igihugu kandi bikagerwaho. Ubu noneho dufite n’ubushobozi burimo Ubumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure, ibyo tumaze kugeraho n’ibindi. Ubu bushobozi rero no gutekereza kimwe, bigomba kudufasha gucyura bene wacu baheze ishyanga, kubera ubuyobozi bubi buri aho bari bwabagize ibikoresho, kubera FDLR n’amabwiriza mabi”.
Yakomeje yibutsa buri wese gufata inshingano zo gukomeza kwegera abo Banyarwanda bari muri Congo, bakababwira ibyiza by’u Rwanda, cyane ko hari na benshi bataruzi, bakababwira ko rufite umutekano, ko utashye afatwa neza nk’abandi Banyarwanda.
Maj Gen (Rtd) Nziza yavuze ko kuva muri Mutarama uyu mwaka, abari abarwanyi batashye bageze muri 800.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|