Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage

Mudenge Boniface akaba n’umurinzi w’igihango waturutse mu Karere ka Rubavu witabiriye Umushyikirano, yabajije ikibazo kijyanye n’imiturire kuko mu karere atuyemo abaturage bakiri mu gihirahiro cyo kumenya ahagenewe gutura no guhinga.

Mudenge Boniface yitabiriye Inama y'Umushyikirano aturutse mu Karere ka Rubavu
Mudenge Boniface yitabiriye Inama y’Umushyikirano aturutse mu Karere ka Rubavu

Mudenge yavuze ko hari igihe umuturage akenera kubaka ugasanga yigiriye kubaka inzu ahagenewe ubuhinzi kandi bitemewe ahubwo agakorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku buryo abona hazamo n’ikibazo cya ruswa.

Ati “Kuko bitarasobanuka neza usanga ukeneye kubaka yegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakavugana uko yubaka adakurikije ibyo amategeko ateganya. Twagira ngo mudufashe kuko usanga ari ikibazo gikomeye”.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette yavuze ko u Rwanda rufite igishushanyo mbonera cyerekana ubutaka bwagenewe guturwaho ndetse n’ubutaka bwagenewe ubuhinzi.

Ati “ Ku gihugu dufite ubutaka bwagenewe guhingwa bungana na 47,2 % ubuturwaho ni 15,2% , abakoresha ubutaka mu buryo budakwiye ni amakosa ahanwa, tukaba dusaba ababikora kubikosora”.

Minisitiri Arakwiye yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza gusobanurira Abanyarwanda icyo ibishushanyo mbonera bivuga ku mikoreshereze y’ubutaka ndetse ko hari gahunda yo gukomeza gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo ibyo bibazo bihari bikemuke.

Intego kuri gahunda y’imikoreshereze y’ubutaka igaragaza igishushanyo mbonera cy’igihugu (NLUDMP 2020-2050). Ni gahunda y’igihe kirekire yateguwe kugira ngo hategurwe uko ubutaka bwose mu Rwanda buzakoreshwa kugeza mu mwaka wa 2050.

Iyi gahunda ireba uburyo ubutaka butangira gukoreshwa mu byiciro bitandukanye, irimo gutura, ubuhinzi, inganda, ubucuruzi, ibikorwa remezo, ibidukikije n’ibindi.

Igamije kugabanya imyubakire y’akajagari, guteza imbere iterambere rirambye, no gucunga umutungo kamere neza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka