Tshisekedi yagiriwe inama mbi yo gukubita M23 aba ari we ukubitwa - Rudatsimburwa

Albert Rudatsimburwa, Umunyarwanda uzi cyane amateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane intandaro y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuma bw’iki gihugu, avuga ko mu 2021, Perezida Tshisekedi yagiriwe inama mbi yo gukubita M23 aba ari we ukubitwa.

Kugeza ubu uyu mutwe wabaye AFC/M23, uyobora igice kinini cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Rudatsimburwa yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, cyibanze ku mpamvu RDC ishingiraho isaba andi masezerano mashya, kongera gusaba Angola kuba umuhuza ndetse n’igituma amasezerano yasinyiwe muri Amerika isa nk’itayaha agaciro.

Avuga ko M23 itera bwa mbere mu 2013, ibintu byari bitarakomera, kuko Leta ya Congo icyo gihe yasabye uyu mutwe kurekura aho wari wafashe, hanyuma hakabaho ibiganiro byari gutuma ibyo M23 yasabye bijyanye n’uburenganzira bwayo bishyirwa mu bikorwa.

Ibibazo ngo byatangiye gukomera kuva Felix Tshisekedi agiye ku butegetsi bwa RDC mu 2019, mu gihe we yaje avuga ko agiye kurangiza ibibazo byari muri Kivu, kuko hari harimo imitwe itandukanye y’abarwanyi, icyo gihe yari ikiri mike kuko itarengaga 28, mu gihe ubu isaga 200.

Rudatsimburwa ati “Tshisekedi amaze guhabwa inkoni y’ubuyobozi bw’igihugu, nyuma y’imyaka ibiri gusa yashoje intambara, mu gihe we yavugaga ko agiye kugarura amahoro muri Kivu. Yatangiye arwanya iyo mitwe irimo na
za Mayi Mayi, biramunanira”.

Yungamo ati “Nyuma yo kunanirwa iyo ntambara, Abaruba benewabo bamugiye mu matwi, baramubwira bati ariko se bariya urwanya ko ari bene wanyu, kuki ukomeza ‘kubacokoza’? Bati ahubwo wakubise ba M23, ko ubu aho bagiye nta bushobozi bafite, nta mbunda bafite, kuko bariya umuntu wese azi ko ari Abanyarwanda. Nitubakubita, uzaba ubaye umuntu wa mbere unesheje Abanyarwanda. Ibyo bizatuma twebewe Abaluba dutegeka iki gihugu imyaka 300”.

Akomeza agira ati “Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Tshisekedi yahise atera M23 aho bari bari muri Chanzu, nuko nabo bahita bava mu birindiro byabo bakubita batababarira abasirikare ba Congo mpaka bafashe Bunagana, Tshisekedi aba akubiswe atyo. Gusa ba M23 bo bakomezaga bavuga ko icyo bagamije atari ukurwana, ahubwo ari ugusaba ko ibyo bumvikanye byashyirwa mu bikorwa”.

Tshisekedi amaze gukubitwa, ngo yahise ajya kuririra ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’igihugu cye cyari kimaze igihe gito cyinjiyemo, nuko mu nama y’Abakuru b’ibi bihugu yabereye i Nairobi, Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyata wayoboraga Kenya babaza Tshisekedi bati “M23 uvuga si Abanyekongo?” Na we ati “Ni Abanyekongo”, nuko bahita bamugira inama yo kuganira na bo.

Tshisekedi iyi nama yagiriwe ntiyayikurikije, ahubwo yashyize imbaraga mu mirwano, bituma M23 na yo yihuza n’abo basangiye ikibazo iba AFC/M23, bagira imbaraga nyinshi, ari bwo imirwano yakomeje kugeza uyu mutwe ufashe imijyi y’ingezi muri Kivu ya Ruguru n’iy’Amajyepfo, ari yo Goma, Bukavu na Uvira n’ubwo waje kuyirekura nyuma ku bushake, kugira ngo worohereze inzira y’ibiganiro.

Rebe ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka