Tshisekedi yabwiye abaminisitiri be ko atazihanganira ivuzivuzi ryabo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yaraye ayoboye inama y’Abaminisitiri, aho yavuze ko mu bimuraje ishinga harimo ikibazo cyo kuvugavuga mu Baminisitiri ndetse no mu bayobozi bakuru bandi mu gihugu.

Muri iyo nama, yavuze ko imvugo za Guverinoma ku bijyanye n’ingabo, umutekano n’ububanyi n’amahanga bigomba kwitonderwa.

Ni na yo mpamvu ngo hashyizweho itegeko ko kuva ubu, buri jambo ryose rivugirwa mu ruhamwe n’umwe mu bagize Guverinoma n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu rigomba kubanza kunyuzwa mu buryo bwihariye bwo kuganirwaho.

Iyo gahunda ngo izahuzwa n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) na Minisiteri y’Itangazamakuru, hagamijwe kwirinda ingaruka zose zashobora gutera ibibazo by’umutekano cyangwa iby’ububanyi n’amahanga.

Vuba aha, Jenerali Major Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo za FARDC, yagiye kuri Televiziyo y’Igihugu avuga amagambo y’urwango rubwira abanyekongo ko bene wabo bavuga Ikinyarwanda, bo mu bwoko bw’Abatutsi ari babi, abagome, mbese nk’uko inyandiko y’amategeko icumi y’Abahutu ya Joseph Gitera yagaragaje Abatutsi mu Rwanda mu gihe cy’Ubukoloni, igateguza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakurikiranira hafi iby’imyifatire ya Leta ya Congo bavuga ko mu by’ukuri Ekenge atavuze ariya magambo nka we ubwe, ko ahubwo yari ahagarariye Leta ya Congo.

Mu cyemezo nk’iki, ni nk’aho Tshisekedi ashaka kwerekana ko Leta ye ari umwere.

Andi magambo aheruka, ni ayavuzwe na Minisitiri w’Ubuhinzi Muhindo Nzangi, ariko adafite aho ahuriye n’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa kuzamura umusaruro w’igihingwa runaka.

Uyu mugabo aheutse kwakira n’umunyamakuru ufite Youtube ikomeye hariya muri Congo, maze yandagaza ingabo za Congo, FARDC, avuga ko na mbere y’urugamba rw’amasasu, igisirikare cya RDC cyatsinzwe intambara y’itangazamakuru.

Yatanze urugero ati "Nka Uvira ijya gufatwa, FARDC yabonye amakuru kuri Twitter, maze amaguru bayabangira ingata, umujyi barawuta, kandi nyamara umwanzi yari akiri mu birometero mirongo itatu uvuye Uvira."

Aha, Minisiitiri Muhindo yavuze ko iyo hataba amasezerano yasinywe haba Doha na Washington ngo akomakome, ubu AFC/M23, umutwe uhanganye na Leta ya Congo kugira ngo urenganure inzirakarengane zicwa zizira ubwoko bwazo, ngo uba umaze gufata ibice byinshi birenze n’aho ufite ubu.

Icyakora, ukurikije icyifuzo gishya cya Tshisekedi, usanga n’iyo abandi babuzwa gutanga amakuru, inzira yo kuyatangaza yashyizweho, n’ubundi igenzurwa n’abarusha abandi ubukana bw’amagambo rutwitsi, nka Patrick Muyaya ushinzwe itangazamakuru no kuvugira Guverinoma na Tshisekedi ubwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka