Sylvie Nzabonariba arashima Expo Mpuzamahanga mu kuzamura ubucuruzi buto n’ibiciriritse

Nzabonariba Sylvie, washinze Sylvie In Kitenge Fashion Ltd, yavuze uburyo amaze gutera intambwe ifatika mu bucuruzi bwe kuva yatangira kwitabira Expo Mpuzamahanga mu mwaka wa 2020, agaragaza ko ari imwe mu nkingi zamufashije gutera imbere.

Mu kiganiro yagiranye na KT RADIO, Sylvie yavuze ko Expo yamubereye urubuga rw’ingenzi rwamutinyuye, rumufasha gutekereza kure no kwagura ibikorwa bye. Yagize ati “Kwitabira Expo Mpuzamahanga byambereye ishuri rinini ry’ubucuruzi, byatumye ntinyuka no kwagura inzozi zanjye."

Sylvie avuga ko atangira yahereye mu ma murikagurisha yaberaga mu Mirenge by’umwihariko uwa Nyamirambo, ariko bitewe n’uburyo yakoraga ibintu byiza, umuyobozi umwe aza kumugira inama yo kuzatinyuka akitabira Expo.

Yagize ati: "Natangiye mfite imashini imwe, nkora ibintu biri aho ariko nkajya nitabira ya ma murikagurisha abera mu Mirenge, nkabona abantu barabikunze. Nibwo habayeho kuduhamagara ku Murenge, ngo buri wese ufite ibyo akoresha amaboka abizane bihatane n’ibindi, n’uko ibyange barabikunda cyane."

Yakomeje agira ati: "Umuyobozi umwe nibwo yaje arambwira ati, nyamara ukora ibintu byiza! Wazashatse uburyo witabira expo, ugashaka umuntu mufatanya ko bizagufasha!."

Sylvie watangiye abikorera mu rugo nk’abandi badamu bose usanga bahora mu rugo kubera nta wundi murimo bafite, yavuze ko yabanje kugira ubwoba yibaza uburyo byazagenda aramutse yitabiriye expo agashora amafaranga menshi atanafite bikazarangira ahombye.

Yagize ati: "Nabanje gutinya nibaza uburyo nashora imbaraga zanjye n’amafaranga ntafite byarangiza bigahomba. Gusa ariko naratinyutse nshaka undi muntu dufatanya, turagenda turishyura baduha aho kumurikira kandi abantu barabikunze."

Yakomeje avuga ko ayo mahirwe yamugejeje no ku rwego rwo kumurika ibikorwa bye mu bihugu bitandukanye byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibintu byamufashije kumenyekana no kubona amasoko mashya.

Yagize ati: “Iyo ugiye kumurika ibikorwa byawe hanze y’igihugu, ubona ko ushoboye byinshi kurusha uko wabyibwiraga.”

Yavuze ko mu bihugu byo muri EAC atarajya kumurikiramo ibikorwa bye ari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ariko ahandi hose yagiye ajya yagarukaga byose byaraguzwe kandi byaranakunzwe.

Yagaragaje kandi ko Expo itamufashije gusa kumurika ibikorwa bye, ahubwo yamubereye n’urubuga rwo kungurana ibitekerezo n’abandi bari mu bucuruzi. Ati: “Expo yampaye amahirwe yo guhura n’abandi bacuruzi, kungurana ibitekerezo no kwagura ubumenyi, kandi hari ibyo bakundaga nakoze ndetse bakabitwara."

Sylvie yanasabye abafite ibikorwa bikiri bito kudatinya gutangira no gushaka amahirwe nk’ayo, kuko ari ingenzi mu iterambere ryabo. Ati: “Ndasaba abafite ibikorwa bikiri bito kudatinya gutangira; amahirwe arahari kandi ashobora kuguhindurira ubuzima."

Yanashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere abaturage bose, ndetse anashimira Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku bufasha rukomeje gutanga. Ati: “Leta y’u Rwanda itanga amahirwe ku byiciro byose by’abaturage, kandi PSF idufasha cyane nk’abacuruzi bato binyuze mu buvugizi bwayo."

Nzabonariba Sylvie, watangiye adoda udukapu dusanzwe mu bitenge, yavuze ko Expo yatumye akura mu bikorwa kuko uyu munsi afite imashini nziza zituma akora ibikapu byiza harimo n’ibikoze mu mpu ndetse akaba ageze no ku rwego rwo gukora imyenda myiza y’abagore ndetse n’abana, akaba anateganya gushaka aho azakorera mu buryo buhoraho kuko uyu munsi akora gusa iyo yiyegura kwitabira imurikagurisha.

Inkuru ya Sylvie igaragaza uburyo kwitabira Expo Mpuzamahanga bikomeje kuba igikoresho cy’ingenzi mu kuzamura ubucuruzi bw’Abanyarwanda, by’umwihariko abafite imishinga mito n’iciriritse.

Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2026 ku nshuro ya 29, riteganyijwe kuva tariki 28 Nyakanga kugeza ku ya 17 Kanama 2026, aho risanzwe ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka