Muhanga
Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga muri Siporo_Rusange ngarukakwezi.
Muri iyi siporo rusange habaye n’amarushanwa ngarukamwaka yo gusiganwa ku maguru yitabiriwe n’abagore n’abagabo bari hejuru y’imyaka 40 mu rwego gushishikariza abato n’abakuru kwitabira siporo.
Mu butumwa abayobozi bagejeje ku bitabiriye Siporo, babakanguriye kwita ku isuku y’aho batuye n’aho bakorera, kwitabira igikorwa cyo gukosora imyirondoro no kwifotoza kugira ngo bahabwe Indangamuntu koranabuhanga.
Urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-2025 rwakanguriwe kuzitabira itorero ry’urugerero rw’Inkomezabigwi XIII rizatangira ku itariki ya 12 Mutarama 2026.
Rusizi
Siporo rusange yo kuri iki Cyumweru i Rusizi yatangiriye ahitwa ku cyapa isoreza ku isoko rya Kamembe. Abayobozi n’abaturage bazindukiye muri iyo siporo rusange, nyuma yayo hatangwa ubutumwa bugaruka ku kamaro ka siporo, kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge ndetse abayitabiriye banapimwa indwara zitandura.
Nyaruguru
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ari kumwe n’inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye, tariki 10 Mutarama 2025 bazindukiye muri Siporo rusange, hakorwa mucaka kuva kuri GS Marie Merci kugera i Nyarushishi, nyuma abitabiriye siporo rusange bapimwa indwara zitandura.
Umuyobozi w’Akarere Dr. Murwanashyaka Emmanuel yabasabye gukunda Siporo kuko ari ubuzima anabakangurira kwitabira shampiyona y’umupira w’amaguru yatangirijwe mu Murenge wa Cyahinda kuri iki Cyumweru tariki 11 Mutarama 2026.
Ruhango
Mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ruhango hakozwe siporo, ku rwego rw’Akarere ibera mu Murenge wa Ruhango. Hakozwe ibikorwa birimo kwiruka n’amaguru, gukomeza imikaya, kuruhura ubwonko, n’ibindi.
Nyuma hatanzwe ubutumwa bwo gukomeza kwitabira igikorwa cyo gufotora abaturage ngo bahabwe Indangamuntu-Koranabuhanga, no kugira isuku mu byo abantu bakora n’aho bakorera hose.
Kamonyi
Ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda ni ho habereye Siporo rusange ku rwego rw’Akarere. Ni siporo yitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere n’abatuye hirya no hino mu Murenge wa Runda no mu nkengero zaho. Abitabiriye siporo bakoze imyitozo ngororamubiri.
Nyuma ya siporo yabereye kuri Stade Ruyenzi, Umuyobozi w’Akarere, Dr. Nahayo Sylvere, yabasabye gukunda siporo kuko ari ingenzi mu buzima. Yibukije kandi ko bari mu bukangurambaga ku bikorwa by’isuku n’isukura, asaba buri wese ko isuku igomba kuba umuco.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mu cyaro nubundi birirwa mu sport bahinga,bajya kuvoma...