Sibomana warokotse Jenoside avuye mu mwobo yigishije Intore z’Indangamirwa isomo ry’ubudaheranwa n’imbabazi

Kuri uyu wa 22 Nyakanga, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro, Intore z’Indangamirwa zo mu cyiciro cya 16 zunamiye inzirakarengane ziharuhukiye, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abarenga 20.186 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uru rugendo ntirwagarukiye ku guha icyubahiro abazize Jenoside gusa, ahubwo rwabaye n’umwanya wo gusobanukirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Népomuscène Sibomana, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo akaba n’umwe mu barokotse Jenoside mu cyahoze ari Komini Murambi, yatanze ubuhamya bwagaragaje ubukana bw’ivangura n’urwango byagejeje kuri Jenoside, ndetse n’urugendo rwo kongera kubaka ubuzima.

Yasobanuye ko ivangura ryatangiye kera, aho no mu mashuri abanyeshuri basabwaga guhaguruka hashingiwe ku bwoko bwabo. Yavuze ko kuva mu 1990, Abatutsi batangiye gufatwa nk’abanzi b’Igihugu n’abafatanyacyaha ba FPR Inkotanyi, bikurikirwa n’itabwa muri yombi ridafite ishingiro, iyicarubozo n’ihohoterwa ritandukanye.

Sibomana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka, ahubwo yateguwe igihe kirekire n’abari abayobozi b’icyo gihe.

Yagaragaje uruhare rw’uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Jean Baptiste Gatete, wavuzwe nk’umwe mu bayoboye ubwicanyi muri ako gace, afatanyije n’uwamusimbuye, Jean de Dieu Mwange, ndetse n’abandi bayobozi barimo Onésphore Rwabukombe.

Yavuze ko kuva mu 1993, urwango rwari rwaramaze gutegurwa neza binyuze mu guhugura Interahamwe, aho muri buri segiteri hatojwe abarenga 150, hanashorwa urubyiruko mu mitwe yitwaga Imiyugiri, ndetse hakabaho inama zakorwaga nijoro zo gutegura uburyo Jenoside izashyirwa mu bikorwa.

Ubuhamya bwa Nepomuscene Sibomana bwasigiye Intore z’Indangamirwa isomo rikomeye ryo kumenya amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa n’imbabazi nk’inkingi zo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Bashatse ubuhungiro muri Kiliziya ya Kiziguro, ihinduka aho bicirwa

Bashingiye ku mateka y’uko mu myaka ya za 1960 ababyeyi babo bahungiraga kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro bakaharokokera, Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bahahungiye no muri Mata 1994 bizeye ko bahabonera uburinzi. Icyakora, aho bari bizeye nk’ah’ubuhungiro hahindutse urubuga rw’ubwicanyi ndengakamere.

Népomuscène Sibomana yavuze ko ku wa 8 Mata 1994, impunzi za mbere zatangiye kugera kuri Kiliziya ya Kiziguro, na we arimo, aho yavuze ko yabanje kwihisha mu giti kugira ngo adafatwa.

Yakomeje avuga ko hagati ya tariki ya 10 n’iya 11 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bagose iyo Kiliziya, basenya imiryango yayo, binjiramo ku ngufu, maze batangira kurobanura impunzi mu matsinda mbere yo kuzica.

Yatanze ubuhamya bwihariye ku mwobo wari waracukuwe hagamijwe gushaka amazi, ariko Jenoside ikawuhindura ahajugunywaga imibiri y’abicwaga.

Ati: "Bari bafite amashoka n’imihoro mishya. Bicaga abantu umwe ku wundi, imibiri yabo bakayijugunya muri uwo mwobo, bamwe bakajugunywamo bakiri bazima."

Mu bantu 11 bajugunywe muri uwo mwobo, batandatu gusa ni bo bawuvuyemo ari bazima, nyuma yo kumara igihe baryamanye n’imibiri y’abari bamaze kwicwa.

Sibomana na we yaje kurokoka Jenoside nyuma yo guhishwa by’agateganyo n’umuryango umwe, aza kugera mu bice byari bigenzurwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi muri Nyakanga 1994.

Nubwo Jenoside yamusigiye ibikomere bikomeye ndetse akagira ihungabana ryamukurikiranye igihe kirekire, Sibonama Nepomuscene yavuze ko yakomeje guhumurizwa n’amagambo ya nyuma nyina yamusigiye.

Ati: Mama yasize ambwiye ngo wite ku bavandimwe bawe bato bityo bituma nubakira ubuzima bushya ku mubabaro”.

Yavuze ko ayo magambo ari yo yamubereye imbaraga zo kongera kubaho no kubaka ejo hazaza.

Kuri ubu atuye i Rwankuba ari kumwe n’umugore we, aho yashinze umuryango ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubwiyunge.

Uyu muryango ukora ibikorwa bigamije guhangana n’ibibazo bitatu by’ingenzi ari byo ubujiji, ubukene n’ibikomere Jenoside yasize.

Yashyizeho umurima uhuje ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse anashyiraho "Ubusitani bw’Amahoro", ahantu hagenewe ibiganiro n’inyigisho bigamije kwimakaza ubwiyunge no guhuza ibisekuru bitandukanye.

Yashyizeho, Ubusitani bw’Amahoro (Jardin de la Paix) bufasha abantu b’ingeri zitandukanye kuganira no kubaka ubwiyunge, ndetse anashyiraho ishuri ry’incuke n’abanza ryigamo abana barenga 300.

Narabababariye kuko nta mwobo umuntu adashobora kuvamo

Mu butumwa bwe, Sibomana Népomuscène yavuze ko yababariye abishe abe, kandi ko ubu afatanya n’imiryango y’abakoze Jenoside mu rugendo rwo gukira ibikomere.

Ati: "Nabababariye abishe umuryango wanjye. Ubu ndabafasha na bo gukira ibikomere byabo, kuko nta mwobo umuntu adashobora kuvamo."

Nyuma y’ubu buhamya bwakoze ku mitima ya benshi, Intore z’Indangamirwa zagize umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo.

Zashimangiye ko zigiye gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe, ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, zubaka u Rwanda ruzira amacakubiri kandi rushingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Mu gusoza uru ruzinduko rwabasigiye amasomo akomeye, Intore z’Indangamirwa zafashe umuhigo wo gukomeza kuba umusingi w’u Rwanda ruzira amacakubiri, zirinda amateka yaranze Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Zashimangiye ko kuba Inkotanyi muri iki gihe bitari ugutwara intwaro, ahubwo ari ukurwanya akarengane n’ikibi aho kiva kikagera, gukora akazi kinyamwuga kandi neza, kurangwa n’ubunyangamugayo no kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka u Rwanda.

Nk’imbaraga zubaka Igihugu, Intore z’Indangamirwa zagaragaje ko zifite inshingano zo kurinda ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rukomeye, rwunze ubumwe kandi ruteye imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka