Shampiyona y’isi y’Amagare isigiye Kigali Amafaranga n’Umwuka Mwiza

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yagaragaje ko ifungwa ry’agateganyo ry’imihanda minini mu gihe cya Shampiyona y’Isi ry’Amagare (UCI World Cycling Championships) ryagize uruhare rukomeye mu gusukura ikirere mu Mujyi wa Kigali.

Irushanwa rya UCI ryahuje abasiganwa babarirwa mu bihumbi baturutse mu hirya no hino ku Isi, bahataniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.

Kugira ngo amasiganwa abashe kugenda neza, imwe mu mihanda minini yarafunzwe, hashyirwaho inzira zisimbura inzira zisanzwe zikoreshwa n’imodoka zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, naho amakamyo akayoborerwa ahandi.

Izi mpinduka zidasanzwe mu mikorere y’imihanda zatanze amahirwe yo gusuzuma uburyo kugabanya umwuka usohoka mu modoka bigira ingaruka ku mwuka uhumekwa mu Mujyi wa Kigali.

Ibisubizo byavuye mu gupima ikirere mbere no mu gihe cy’icyumweru cy’amasiganwa bigaragaza ko urwego rw utunyangingo duto twangiza ikirere (PM 2.5) rwagabanyutseho kugera ku kigero cya 45% mu mihanda yafunzwe.

Naho ku mihanda yasimbujwe indi, umwuka mubi wagabanutse ku kigero cya 30–35%, mu gihe mu bice bitanyurwagamo n’amasiganwa hatagaragaye impinduka mu bwiza bw’umwuka.

REMA ivuga ko ibi byerekanye ko kugabanya imodoka mu muhanda bigira ingaruka zigaragara ku mwuka abantu bahumeka.

Mu cyumweru cy’irushanwa, ibigo bipima ikirere byagaragaje ko ikirere cya Kigali cyari gisukuye kurusha ibihe bisanzwe, kandi hakaboneka ibyemezo bike cyane by’ikirere cyanduye ku rwego ruri hejuru.
Mu mihanda yafunzwe burundu, ibipimo byo ku manywa hagati byagumye munsi ya 30 µg/m³, mu gihe mu bihe bisanzwe byajyaga bigera hagati ya 47–50 µg/m³. Ibi byerekanye ko kugabanya imodoka byagize ingaruka nziza atari gusa mu masaha y’ifungwa ry’imihanda, ahubwo bigasiga inyungu zikomeza no mu masaha akurikiyeho.
Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera, avuga ko ibisubizo bigaragaza ko kugabanya imyuka iva mu binyabiziga bigira uruhare ku mwuka uhumekwa.
Ati: “Ibi bisubizo bigaragaza neza ko kugabanya imyuka iva mu modoka bihita bigira uruhare ku mwuka duhumeka. Mu gihe cy’amasiganwa ya UCI, ikirere cya Kigali cyari ku rwego rwo hagati, kandi nk’uko impuguke za OMS zibivuga, urwo rwego ntirugira ingaruka zikomeye ku baturage bose. Ibi bikwiye kudutera kwita ku modoka zacu, ndetse no gushyigikira uburyo burambye bwo gutwara abantu burimo gukoresha imodoka rusange, gutwara igare, kugenda n’amaguru, ndetse no kwirinda ingendo z’imodoka zidafite akamaro. Ikirere gisukuye kizagerwaho niba buri wese afashe umwanzuro uhamye mu buzima bwa buri munsi.”
Muri uyu mwaka, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije muri REMA yashyizeho uburyo bushya bwo kugenzura imyuka iva mu modoka, nk’ikimenyetso cy’ubushake bw’u Rwanda bwo kugira ikirere gikeye, kurinda ubuzima bw’abaturage no guteza imbere iterambere rirambye.
Ubuyobozi bwa REMA buvuga ko ibisubizo byabonetse mu gihe cy’irushanwa bigaragaza akamaro k’ubwikorezi burambye mu Mijyi. Mu gihe Kigali ikomeje kwaguka, guteza imbere igare, imodoka rusange, no kugenda n’amaguru bizagira uruhare rukomeye mu kugabanya umwuka uhumanye, kurinda ubuzima bw’abaturage no kongera umujyo w’umujyi.
Mu gukora ubushakashatsi bwihariye ku kirere mu cyumweru cy’irushanwa rya UCI, hashyizweho ibigo 10 bipima ikirere mu duce dutandukanye twa Kigali, hagamijwe kureba uko umwuka uhinduka mu mihanda yafunzwe no mu itafunzwe. Ibyo bigo byashyizwe ahantu hatandukanye harimo Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo na RDB/Kimihurura. Uretse ibyo bipimo biri i Kigali, REMA ifite ibindi bipimo hirya no hino mu gihugu, abaturage bakaba barashishikarizwa gukurikirana amakuru nyayo ku kirere banyuze ku rubuga aq.rema.gov.rw, kugira ngo bamenye neza umwuka bahumeka bityo bafate imyanzuro ibafasha kugira ubuzima buzira umuze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka