Serivisi z’amazi zigiye kujya zitangwa binyuze ku Irembo
WASAC Group, ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, cyatangaje ko guhera ku wa 26 Mutarama 2026, zimwe muri serivisi zijyanye no gutanga amazi zatangiye gukorerwa ku rubuga rwa IremboGov, mu rwego rwo korohereza abafatabuguzi no kunoza imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izi serivisi zirimo gusaba amazi bwa mbere, gusaba konteri y’amazi y’inyongera ndetse no gusaba gusubizwa amazi mu gihe yari yarahagaritswe. WASAC ivuga ko iyi gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rw’igerageza, aho izabanza gusuzumwa mbere y’uko yagurirwa no mu bindi bice by’igihugu.
Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo, WASAC yagize iti “Iri gerageza rigamije kudufasha kugenzura ubu buryo bushya no kunoza imikorere yabwo mbere yo kubugeza mu tundi turere tw’Igihugu.”
Iyi ntambwe iri mu murongo wa gahunda ya Leta yo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za Leta, hagamijwe kugabanya ingendo n’igihe abaturage batakazaga bajya gushaka serivisi zitandukanye. Binyuze kuri IremboGov, abafatabuguzi bazajya basaba izi serivisi hifashishijwe murandasi, bikabafasha kuzigama igihe n’amafaranga, bikanongera umucyo n’imikorere inoze.
WASAC igaragaza kandi ko gushyira izi serivisi kuri IremboGov bizafasha kunoza imikoranire n’izindi nzego za Leta no kugabanya inzitizi z’imiyoborere zari zisanzwe zibangamira itangwa rya serivisi ku baturage.
Iyi gahunda ije mu gihe Raporo ya Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) yo mu 2024, yashyize WASAC mu bigo byagaragayemo ibibazo bya ruswa. Iyo raporo igaragaza ko urwego rwa ruswa muri WASAC rungana na 7.20%, ahanini rushingiye ku itangwa rya konteri z’amazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|