Senateri Niyomugabo yemereye abikorera ubuvugizi ku masoko y’ibyo bakora
Komiseri w’Umuryango RPF Inkotanyi, Senateri Niyomugabo Cyprien, n’itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, basuye ibikorwa by’abikorera mu Karere ka Muhanga, bemeranya ubufatanye mu gushyira mu bikorwa Manifesito y’Umuryango.
Senateri Niyomugabo yemereye abikorera ubuvugizi kugira ngo babone amasoko y’ibyo bakora, naho abikorera bamwemerera ko bagiye kongera mu bwinshi no mu bwiza ibyo bakora, kandi ko kubavuganira bakabona amasoko, bizatuma bongera ingano y’ibyo bakora.
Komiseri Niyomugabo asura ibikorwa by’abikorera mu imurikabikorwa, mu Nteko rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, yagaragarijwe ibikorwa bitandukanye abanyamuryango bagezeho, mu buzima, imibereho myiza n’ubukungu.
Bimwe mu bikorwa bimaze gutera imbere birimo ibikorerwa mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga mu nganda zikora imyenda, izitunganya amabuye y’agaciro, izikora ibikoresho by’isuku n’ibyo mu rugo, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’urwego rw’ubuzima rurimo amavuriro yigenga.
Agira ati “Ibi mukora hari ababa batabizi, kubigaragaza gutya tukabimenya bizatuma natwe tubakorera ubuvugizi mubone amasoko, bimenyekane bigabanye ibitumizwa mu mahanga, ndetse binagirire akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda”.
Yongeraho ati, “Ibyo mukora byose bikinjiza amafaranga murasabwa kujya mwizigamira, kuko amafaranga agira igihe cyo kuboneka, ni na cyo gihe cyo kuyabikira ibihe bikomeye”.
Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Umuyobozi mu nzego z’umuryango, afite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya Manifesito y’Umuryango, ari na ho bihurira n’uruhare rw’abikorera mu gukungahaza Igihugu no kugiteza imbere.
Mu kugaragaza ibyagezweho muri uyu mwaka, Kayitare yavuze ko hari ibyagezweho mu nkingi zose, ariko hari n’ibikomeje gukorwa, kandi Umuryango ushyira imbaraga mu birimo gukwirakwiza amazi meza, n’amashanyarazi, kubaka imihanda ya kaburimbo ikagera no mu cyanya cy’inganda n’amashanyarazi ajyanye na cyo.
Agira ati, “Ntabwo twaba turi aha nk’Inkotanyi, tuzi neza ibyishimo twagize dutora umukandida wacu, tuniyemeza ibikorwa bya Manifesto, ngo ejo tuvuge ko byatunaniye, ni ngombwa rero gushyiramo imbaraga, kandi turabishoboye”.
Umuyobozi w’Ivuriro ryigenga Polyclinic La Providence, Muhire Claude, avuga ko kugira ngo umunyamuryango wa RPF abashe kujyanamo na Manifesto y’Umuryango, agomba kuba afite ubuzima buzira umuze, ibyo akabigeraho yipimisha akamenya uko ahagaze cyane cyane ku bageze mu myaka iri hejuru ya 45.
Avuga ko gukora cyane bisaba kuba ufite imbaraga, n’imbaduko bikaba bidashoboka igihe udafite ubuzima bwiza, ari na yo mpamvu ivuriro ryabo rishyira imbere mu gufasha Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange, kubapima indwara zitandura ku buntu, cyane cyane mu bikorwa by’ubukangurambaga n’ahahurira abantu benshi.
Agira ati, “Nta munyamuryango wa RPF ukwiye kubaho atazi uko ahagaze, kwipimisha ni bwo buryo bwonyine buguha icyizere cy’ubuzima, maze ugakora na ya manifesto igashyirwa koko mu bikorwa”.
Muri iyi nteko rusange yitabiriwe n’ababarirwa mu 1000, hafashwe imyanzuro yo gukora cyane, gutanga serivisi inoze, gukunda umurimo no kuwunoza, no gukomeza umuco wo gukorera hamwe kuko ari byo bituma abantu bagera kuri byinshi icyarimwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|