
Abo bayobozi ni Amb. Rugema Moses, wemejwe ku mwanya wa “High Commissioner” muri Nigeria, Tuyizere Thaddée, nka Visi Perezida wa Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, na Byukusenge Jimmy Christian, nk’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA).
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Senateri Murangwa Hadidja Ndangiza yavuze ko mu biganiro bagiranye na Amb. Rugema Moses basanze afite uburambe mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Guhera 2004 kugeza 2007 Rugema yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Yanabaye umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi.
Muri 2020 kugeza 2025 yari umuyobozi ushinzwe Potocole ya Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Rugema yabwiye Abasenateri ko azakomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubuhahirane ndetse akazateza imbere ishoramari hagati ya Nigeriya n’u Rwanda hongerwa umubare w’abashoramari ku mpande zombi ku buryo ibihugu byombi bibonamo inyungu.
Abasenateri bamugiriye inama ko yateza imbere umubano w’Inteko Zishinga Amategeko z’ibuhugu byombi, no guteza imbere ibya politiki n’umutekano by’umwihariko amahugurwa mu nzego z’umutekano.
Yagize ati“Abasenateri twamugiriye inama z’uko yareshya abashoramari mu Rwanda binyuze mu gukorana n’abantu ku giti cyabo no guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga."

Undi wemejwe ni Tuyizere Thaddée ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Senateri Umuhire Adrie Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena yavuze ko mu biganiro bagiranye hari ibyo bemeranyijweho azashyiramo imbaraga birimo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa bitesha umuntu agaciro.
Tuyizere Thaddée yagaragarije abasenateri ko akigera muri Komisiyo yabonye amahugurwa anyuranye yagiye amufasha kugira ubumenyi butandukanye ndetse binamufasha kuzuza inshingano ze nka Komiseri.
Mu mirimo yakoze mu nzego z’ibanze yagiye ahura n’ibibazo by’uburenganzira bw’ibyiciro bitandukanye birimo uburenganzira bw’abana, abagore n’abafite ubumuga.
Abasenateri bamubajije icyo ateganya gukora mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuko hari imiryango mpuzamahanga ivuga ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “ Twamubajije icyo yiteguye gukora kugira ngo bahangane nicyo kibazo yavuze ko icyo bakora ari ukuvuguruza ibyo bavuga n’ibyo bakora kugira ngo bagaragarize amahanga ibyo u Rwanda rukora”.
Senateri Umuhire avuga ko bagiye inama y’uburyo azubahiriza amahame remezo mu byo Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ikora.
Ati “ Twagiye inama yo kujya bagira amahugurwa hagamijwe kugera ku rwego mpuzamahanga kugira ngo barebe uko ahandi bikorwa, kandi ko bazajya begera abaturage cyane kuko hakunze kugaragara ihohoterwa cyane, atubwira ko bisanzwe bikorwa ahubwo ko bazongeramo imbaraga”.
Tuyizere Thaddée yari asanzwe ari komiseri muri Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ndetse yiteguye no gushyira mu bikorwa inshingano za Visi Perezida.
Byukusenge Jimmy Christian, yemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA).
Yize amashuri atandukanye y’ibyerekeranye n’ibaruramari muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no muri Kaminuza y’Abadiventiste.

Yakoze mu Agaseke Bank, akora banki ya KCB nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa, ndetse akora no mu karere ka Gisagara ashinzwe ibikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, areba uko ingengo y’akarere ikoreshwa nitangwa ry’amasoko ndetse n’uko ipiganwa rikorwa nk’ushinzwe amasoko, aza kwimurirwa muri Minisiteri y’uburezi.
Yabwiye Komisiyo ko mu masomo yize y’Ibaruramari, n’imicungire y’imari ndetse n’amasoko ya Leta asanga bizamufasha mu nshingano yahawe.
Ikindi azashyiramo imbaraga nuko amasoko ya Leta azapiganirwa yujuje ibisabwa, ikindi agapiganirwa binyuze mu ikoranabuhanga.
Ati “ Azakorana n’abikorera abashishikariza kumenya uko ipiganwa rikorwa birimo no gukorana n’inzego bireba gutahura amakosa akorwa mu mitangire y’amasoko ya Leta”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|