Sena ntiyanyuzwe n’ingengo y’imari yagenewe kubaka amacumbi y’abarokotse Jenoside
Sena yagaragaje ko idashimishijwe n’uko mu mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027 hari ibikorwa byo kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no kubakira abarokotse Jenoside bitagenewe amafaranga ahagije, isaba ko bikosorwa.
Byagarutsweho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, ubwo Sena yemezaga ibitekerezo ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027.
Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari yagaragaje ko mu mwaka wa 2026/2027, uturere tune gusa ari two twagenewe ingengo y’imari y’ibikorwa by’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ari two Kayonza, Rwamagana, Nyamasheke na Huye.
Sena yavuze ko ibi bitajyanye n’umwanzuro yari yafashe mu 2023 nyuma yo kugenzura gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside, aho yasabye Guverinoma guteganya amafaranga yunganira uturere mu kubaka, kwagura no kubungabunga inzibutso.
Perezida wa Komisiyo, Senateri Fulgence Nsengiyumva, yavuze ko hakwiye kurebwa uburyo utundi turere tutabonye ayo mafaranga na two twafashwa kugira ngo amateka ya Jenoside akomeze kubungwabungwa neza.
Ikindi cyagarutsweho ni igabanuka ry’ingengo y’imari yo kubakira no gusana amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Mu ngengo y’imari ya 2025/2026, uturere 17 n’Umujyi wa Kigali byari byaragenewe amafaranga yo kubakira abarokotse Jenoside, ariko mu mwaka wa 2026/2027 ayo mafaranga yagabanutseho miliyoni zirenga 230 Frw.
Sena yavuze ko iki kibazo gikomeza kugaragara cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarokotse benshi bagaragaza ko bagituye mu macumbi ashaje cyangwa adakwiye.
Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yavuze ko bidakwiye ko nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hakiri abaturage badafite amacumbi akwiye.
Ati “Birakwiye ko dushyira imbaraga mu kurangiza ikibazo cy’abarokotse Jenoside bashobora kuba badafite amacumbi cyangwa abafite amacumbi ashaje.”
Yanashimangiye ko kubungabunga inzibutso ari ingenzi kugira ngo amateka igihugu cyanyuzemo azakomeze kubikwa neza ku bazadukomokaho.
Ku bijyanye n’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027 ku badepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, yavuze ko hafashwe ingamba ko kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bijyanishwa no kubakira abandi Banyarwanda batishoboye muri rusange.
Bizimana, yavuze ko Leta yamaze kumvikana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kugira ngo gahunda zo kubakira abatishoboye zijye zijyana no gufasha abarokotse Jenoside batarubakirwa.
Ati “Twamaze kubyumvikanaho na MINALOC na MINECOFIN ko muri gahunda zose zo kubakira Abanyarwanda batishoboye, abarokotse Jenoside batagomba gusigara inyuma, ahubwo bikajyana.”
Dr Bizimana yavuze ko ubu buryo buzanafasha gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, aho inkunga zigamije imibereho myiza zizatangwa hadashyizweho amatsinda yihariye mu buryo bushobora gutanya abaturage.
Ati “Ibi binakemura ikibazo cyo gukomeza kubaka Abanyarwanda no kubaka ubumwe bwabo, ntidukomeze gushyira icyiciro ukwacyo n’ikindi ukwacyo.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|