Sena ntiyakiriye neza igabanuka ry’ingengo y’imari yagenewe ubwikorezi
Abasenateri bagaragaje impungenge ku igabanuka ry’ingengo y’imari yagenewe urwego rw’ubwikorezi mu mwaka wa 2026/2027, bavuga ko bishobora kudindiza ubucuruzi bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse bigaca intege abashoramari.
Ni ibitekerezo byagaragajwe kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, mu Nteko Rusange ya Sena yateranye kugira ngo yemeze ibitekerezo bya Sena ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027 hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse cya 2026/2027–2028/2029.
Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari yagaragaje ko ingengo y’imari y’ubwikorezi yagabanutseho miliyari 18.4 Frw ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026, ibintu bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mihanda y’imigenderano (feeder roads) ndetse n’ibiraro bikenewe mu korohereza ubuhahirane.
Perezida wa Komisiyo Fulgence NSEGIYUMVA yavuze ko mu ngendo abagize Inteko Ishinga Amategeko bakora basura abaturage, basanga hari ibice byinshi by’icyaro bikiri mu bwigunge kubera imihanda mibi n’ibiraro bitari nyabagendwa.
Ati “Hari aho usanga nta modoka zihagera kubera ikibazo cy’imihanda y’imigenderano. Ibyo bikabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, harimo no korohereza abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.”
Sena ivuga ko nubwo Leta yashoye imbaraga mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hakiri ikibazo cy’umusaruro wangirika kubera kubura uko ugezwa ku masoko.
Abasenateri kandi bagaragaje impungenge ku igabanuka ry’ingengo y’imari yo kugeza ibikorwaremezo mu byanya by’inganda, yagabanutse iva kuri miliyari 8.9 Frw igera kuri miliyari 7.1 Frw.
Bagaragaza ko ibura ry’amashanyarazi, amazi, imihanda n’uburyo bwo gutunganya imyanda mu byanya by’inganda bishobora gutuma abashoramari bacika intege.
Komisiyo yavuze ko kutihutisha ibikorwaremezo mu byanya by’inganda bishobora kubangamira intego ya NST2 yo kuzamura umusaruro w’inganda ku mpuzandengo ya 10.6% buri mwaka.
Gusa, Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yasabye ko ikibazo cy’imihanda y’imigenderano cyarebwa n’ubushishozi, kuko hari aho ibikorwa bishobora kuba byaramaze gukorwa ku buryo kugabanya ingengo y’imari byaba bifite impamvu.
Yagize ati “Njyewe ntekereza ko ikizadufasha mu ngengo y’imari, ni ukuba abantu bafite ishusho y’uko ikibazo giteye, noneho mu gusaba ko hakwiriye kugira icyo twabikoraho mukoneramo ingengo y’imari.”
Yakomeje agira ati “Tube dufite umubare ufatika kuko iyo urebye izi miliyari 300 bavuga ko zikwiye gufasha ibikorwaremezo bijyanye n’imihanda yorohereza abaturage, wenda ushobora gusanga ziriya miliyari zirenga 18 bagabanyijeho ari uko ibikorwaremezo byamaze gukorwa none ibikenewe gukorwa bikaba ari bikeya.”
Gusa, Umuyobozi wa Komisiyo, Senateri Nsengiyumva, mu kumusubiza yavuze ko ibyo bashyize mu bitekerezo bishingiye ku bikorwa bagenzuye neza mu ngendo z’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bityo bikaba nta mpungenge zindi bakwiye kugira ko ahubwo bakwiye gushyikira ko Guverinoma ibishyira mu bikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|