Rwanda: Nijeriya yohereje abahanga mu by’umutekano kwiga isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije gusuzuma isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere, n’ibibangamira umutekano w’ibihugu.
Iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho ryagejejweho ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Patrick Karuretwa.
Iki kiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere n’ingaruka zayo ku mutekano w’igihugu”, aho bagaragarijwe
ubunararibonye bw’u Rwanda n’ingamba rwafashe mu gukemura ibibazo by’umutekano rwagiye ruhura nabyo.
Uru rugendoshuri rugamije kongerera abarwitabiriye ubumenyi ku mpamvu zitera umutekano muke, cyane cyane izifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko ndetse n’ihatanira umutungo kamere. Runatanga kandi amahirwe yo kwiga politiki, inzego n’uburyo u Rwanda rwakoresheje mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Madamu Halima Zanna, uhagarariye iri tsinda akaba n’Umuyobozi w’Amasomo, yashimiye amakuru n’ubumenyi by’ingirakamaro bahawe muri uru ruzinduko. Yagaragaje ko ibyo bungutse bizafasha cyane mu kurushaho gusobanukirwa imicungire y’umutekano w’igihugu, gukumira amakimbirane no kubaka amahoro arambye.
Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bugenda burushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Nigeria mu rwego rw’inyigisho n’ubushakashatsi ku mutekano, ndetse no gusangizanya ubumenyi bw’umwuga, bikaba bikomeza gushimangira ubufatanye bw’akarere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho n’ibigenda bivuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|