Rutsiro : Umunyeshuri yahungabanyijwe n’inkuba ajyanwa kwa muganga

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri Collège de la Paix, mu karere ka Rutsiro yajyanywe kwa muganga kubera ingaruka zaturutse ku nkuba ikomeye yakubitiye aho uwo munyeshuri yari aherereye.

Tariki 29/08/2012 mu ma saa kumi z’igicamunsi, imvura ivanze n’inkuba yaguye ahaberaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro.

Inkuba yarakubise maze uwo munyeshuri yitura hasi, ari na ko asakuza cyane. Imodoka y’akarere ka Rutsiro yahise imujyana ku kigo nderabuzima cya Congo Nil giherereye nko mu birometero bibiri uvuye ahaberaga imurikabikorwa.

Nsabimana Jean ukorera mu kigo nderabuzima cya Congo Nil yatangarije Kigali Today ati «Ageze hano atavuga, atumva, ari umuntu nyine bigaragara ko atari mu buzima bwiza, ariko twamukoreye ubutabazi bw’ibanze».

Bumwe muri ubwo butabazi bw’ibanze burimo kumuha imiti imugabanyiriza umuriro wari wazamutse cyane, ndetse n’indi miti ituma abasha gutuza kuko yanyuzagamo agasakuza.

Mugenzi we w’umukobwa bigana bari bajyanye mu imurikabikorwa avuga ko uwo munyeshuri yari asanzwe agira ikibazo cy’umutima.

Usibye abanyeshuri bari baje kumureba aho arwariye, nta muyobozi wo ku kigo yigaho wigeze uhagera mu gihe kingana n’amasaha abiri yari ashize agejejwe kwa muganga.

Umwe mu banyeshuri bari kumwe n’uwajyanywe kwa muganga yavuze ko bari bagiye hanze y’ikigo nta ruhushya rw’ikigo bari bafite.

Uwo munyeshuri wajyanywe kwa muganga ni umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko. Akomoka mu karere ka Karongi akaba asanzwe ari imfubyi.

We na bagenzi be bigana bagarutse ku ishuri mbere y’itangira ry’abandi banyeshuri nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda y’ikigo kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwitegura ikizamini cya Leta.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka