Rutsiro: Ihuriro FFRP ryatanze inka ku mugore umwe muri buri murenge

Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) ryatanze inka ku mugore umwe muri buri murenge, zihabwa abagore 13 bo mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro tariki 04/01/2012.

Umwe mu bagore bahawe izo nka byamurenze maze araterura ati: “Ndi umudamu ndi umuziraguhunga nishe Rwamirindi mu nka za Bideri ibitugu ndabitigisa imyambi ndayisukiranya.

Yampaye inka data Kagame Paul ampaye inka! Kagame Paul ni intwari ku rugamba, ni inshongore baririmba, ni igitego mu bagabo, aravuga bikaba, ni ibuye ritanyeganyezwa n’umuyaga, Paul Kagame azatuyobora”.

Abagore 13 bo mu karere ka Rutsiro ni bo borojwe na FFRP.
Abagore 13 bo mu karere ka Rutsiro ni bo borojwe na FFRP.

Si uwo mugore gusa wishimiye iryo tungo, ahubwo na bagenzi be bose bavuga ko izo nka bahawe hari icyo zigiye guhindura ku mibereho yabo.

Undi mugore witwa Nanguwuhe Jacqueline wo mu kagari ka Biruyi, umurenge wa Mushonyi yashimiye izo ntumwa za rubanda zabatekerejeho zikabagenera amatungo.

Ati: “Nk’abadamu bo mu cyaro, twari dusanzwe dukennye ariko aho twakiriye izi nka twishimye cyane, ntitwabona uko tubashimira”.

Uhagarariye FFRP yasabye abagore gukora bakareka umuco wo gusabiriza ifaranga ku bagabo.
Uhagarariye FFRP yasabye abagore gukora bakareka umuco wo gusabiriza ifaranga ku bagabo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko, madame Mukarugema Alphonsine, yasabye abahawe izo nka kuzifata neza kugira ngo zizabafashe kwiteza imbere no kureka umuco wo gusabiriza ifaranga ku bagabo babo.

Yagize ati: “Umugore agomba kureka guhora ari ishusho y’ubukene, asabiriza, umugabo nasohoka umugore ntamwiruke inyuma amwaka ayo kugura umunyu, isabune. Turashaka ko abagore muvana amaboko mu mifuka”.

Ihuriro FFRP rifite gahunda yo koroza umugore umwe muri buri murenge mu turere twose tw'igihugu.
Ihuriro FFRP rifite gahunda yo koroza umugore umwe muri buri murenge mu turere twose tw’igihugu.

Gahunda y’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko yo kuremera abagore batishoboye borozwa inka irakorwa mu turere twose tw’igihugu, ku ikubitiro ikaba yaratangiriye mu turere twagaragajwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ko ari uturere tugaragaramo ubucyene cyane ku bagore.

Akarere ka Rutsiro kabaye aka munani mu turere twagezweho n’iyo gahunda. Ni gahunda igamije koroza umugore umwe muri buri murenge, abazihawe bakaba basabwe kuzifata neza kugira ngo na bo bazoroze bagenzi babo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka