RURA yabajijwe icyo iteganya gukora ku binyabiziga bishaje bigitwara abagenzi
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), babajije ikirimo gukorwa kugira ngo ibinyabiziga bishaje bikiri mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu bive mu muhanda.

Perezida wa Komisiyo Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko mu bibazo bateguye kubaza RURA harimo n’icy’uburyo imodoka zishaje zikigaragara mu muhanda zitwaye abantu, ugasanga biri mu biteza impanuka.
Aha ni naho yabajije impamvu izi modoka zihabwa ibyangombwa byo gutwara abantu n’ibintu, kandi usanga inyinshi muri zo zimaze imyaka 30 ziri mu muhanda.
Senateri Nyirasafari Esperance na we yagaragaje impungenge kuri bisi zishaje nyuma zigaterwa amarange, zikongera zikajya mu muhanda gutwara abanyeshuri bigateza impanuka, abaza icyo RURA iteganya kubikoraho.
Senateri Evode Uwizeyimana we ntiyumva uburyo hari ibinyabiziga bimwe bihabwa icyangombwa cyo gutwara abantu n’ibintu, ariko bitagira ubwishingizi.
Ati “Mu modoka zidafite ubwishingizi harimo n’imbangukiragutabara (Ambulance). Bigenda bite kugira ngo imodoka za Leta zigende mu muhanda zidafite ubwishingizi, ikindi na zo zashyizwe mu modoka ndakumirwa, ugasanga zihuta cyane, nabagira n’inama rwose ko mukwiye guha ibyangombwa imodoka byo kujya mu muhanda, mwabanje kureba ko ifite ubwishingizi”.
Kuri ibi bibazo Umuyobozi wa RURA Evariste Rugigana ,yavuze ko ubu hakozwe ubugenzuzi, imodoka zigaragaza ko zishaje zitagihabwa ibyangombwa byo gukora.
Ati “Nagira ngo mbamare impungenge zose ko nta modoka zigaragaza ko zishaje zigihabwa ibyangombwa, ngo zijye mu gutwara ibintu n’abantu”.
Moto zatinzweho muri ibi biganiro
Kubera ko moto ziza ku isonga mu kongera impanuka zo mu muhanda, Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano babajije ingamba zihari zo kugabanya izi mpanuka.
Amategeko ya RURA avuga ko umubyeyi uhetse umwana atagomba guhekwa kuri moto, nyamara usanga aribyo abamotari bakora bityo igihe bakoze impanuka ugasanga abari kuri iyo moto bose bahagiriye ingorane, nyamara ubwishingizi butari bubishyurire.
Impamvu moto itemerewe gutwara umubyeyi uhetse cyangwa ukikiye umwana, ni uko ubwishingizi bw’ikinyabiziga buba ari ubw’abantu babiri.

Iki kibazo cyagarutsweho na Senateri Nyirasafari, aho yagaragaje uburyo moto zabaye nyinshi cyane mu muhanda, bigatuma habaho impanuka za hato na hato.
Ati “Ese muteganya kugabanya umubare w’abamotari kugira ngo n’impanuka na zo zigabanuke, kuko twabonye ko impanuka zigera kuri 82% ziterwa na moto”.
Senateri Ndangiza yabajije uburyo abagore bahetse abana mu gitenge bakagenda kuri moto, ati “Ese ni ki muteganya kugikoraho? Bizakorwa ryari kugira ngo hirindwe izo mpanuka za hato nahato”.
Umuyobozi wa RURA Rugigana, yavuze ko kuri ibi bibazo by’impanuka biturutse ku myitwarire y’abamotari, ndetse n’amakosa bakora mu muhanda nta gisubizo cy’uburyo babigenzura, gusa bazakorana n’urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo abo bigaragayeho babihanirwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|