Nyuma yo gusura urugo rwa Uwambaye Therese uri mu kigero cy’imyaka 100, ndetse agashima ubworozi bw’inka za kijyambere eshatu yoroye, Minisitiri w’Intebe yamwemereye kumwubakira igisenge cy’inzu kuko kidakoze.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi kandi yasuye Ruhumuriza Rosalie w’imyaka 51, amwemerera inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 azamufasha mu gushaka umurimo yakora nk’uko yabigaragarije minsitiri w’Intebe.

Nyuma yo gusura iyi miryango ibiri, Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuganda, ahakozwe umuhanda ndetse hanaterwa ibiti ahazubakwa amazu agera ku 100 yo guturwamo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|