Rulindo: Ikirombe cyagwiriye babiri umwe ahasiga ubuzima, undi aracyashakishwa
I Rusine mu gace k’Akagari ka Kajevuba mu Murenge wa Ntarabana w’Akarere ka Rulindo, uyu munsi baramukiye mu kiriyo nyuma y’ikirombe cyagwiriye abasore babiri, umwe yitaba Imana, mu gihe usigaye agishakishwa.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru, iya 24 Gicurasi, aho abo basore bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe ku buryo butemewe n’amategeko.
Santere ya Rusine ikora ku mirenge ya Natarabana na Masoro yo mu Karere ka Rulindo, ihana imbibi n’Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Ubu bucukuzi butemewe bukaba bukorerwa muri iyo mirenge uko ari itatu mu Mugezi bita Akagera no mu bice biwukikije.
Gasore Jacques, w’imyaka 25 witabye Imana, arashyingurwa kuri iki gicamunsi mu irimbi ryo mu Kanyatsi, mu gihe hagishakishwa Twubahimana Isaie, w’imyaka 28 waje gucukura aha aturuka mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.
Iyi mpanuka yabereye kuri uwo "Mugezi w’Akagera," ahamaze amezi arenga atatu abitwa Abapari (abakora ubucukuzi butemewe) bacukura bavuga ko bahavumbuye Gasegereti.
Ni ibintu byari bisanzwe bizwi n’abaturage bahaturiye bahora bataka ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’abasore benshi banakigiriragamo urugomo.
Inzego z’umutekano (Polisi), mu gihe gishize zari zahashyize uburinzi, ariko muri iyi minsi, ubuciukuzi bwari bwarongeye kugaruka.
Theophole Nizeyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana yagize ati "twahawe amakuru y’uko babiri baguyemo, umwe dushobora kumukuramo yapfuye, turacyashakisha undi. Turabifashwamo na Rutongo Minining ari na yo isanzwe ifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro muri iki cyanya."
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro butemewe, icyakora avuga ko aha hantu hazashyirwa uburinzi, kugira ngo ibintu nk’ibi bitazasubira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|