Mu gihe abandi basore barimo biga gusimbuka urukiramende, Ndagijimana Alphonse nawe yaraje nawe arasimbuka. Yarasimbutse mu gihe cyo kugera hasi abanzaho umutwe ahita yitaba Imana ubwo; nk’uko bitangazwa na Habimana Felicien umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo. Umurambo wa Ndagijimana Alphonse wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi.
Urupfu rwa Ndagijimana Alphonse rwaje rukurikira urw’umwama w’imyaka 14 Nshimiyimana watwawe n’umugezi kuri iyo tariki nawe ukomoka mu murenge wa Mwendo, kugeza n’ubu umurambo we ukaba utaraboneka.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|