Ruhango: MIGEPROF irashima imikorere y’ishuri ry’abayobozi

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, arashimira imikorere y’ishuri ry’abayobozi ry’Akarere ka Ruhango, nk’agashya gafasha guha serivisi inoze abaturage, no kurema umuyobozi nyawe.

Abayobozi 400 baturutse mu Turere twose tw'Intara y'Amajyepfo bari baje kwigira kuri Ruhango
Abayobozi 400 baturutse mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo bari baje kwigira kuri Ruhango

Minisitiri Uwimana yabitangaje mu rugendo shuri n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubahiriza ihame ry’Uburinganire (GMO), n’aba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), hamwe n’abakozi basaga 400 b’inzego z’ibanze baturutse mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo.

Ishuri ry’Abayobozi rimaze kumenyerwa mu Karere ka Ruhango, ni uburyo bwatekerejwe n’Intara y’Amajyepfo, aho byagaragaye ko inama zitegurirwa ku rwego rwayo, zishobora kuba zifatirwamo imyanzuro itajyanye n’ibibazo byagaragajwe, n’ibibera ku rwego rwo hasi uhereye mu isibo kugeza ku Kagari.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko gutegura urwo rugendo shuri, biri mu byateganyijwe mu cyumweru cy’umuryango.

Avuga ko ishuri ry’abayobozi ryaba imwe mu mfashanyigisho yatuma abayobozi barushaho guhangana n’ibibazo by’imibereho y’abaturage, by’umwihariko kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Agira ati, "Nk’uko intero yacu ari imwe ‘Umuturage ku Isonga’, dukwiye kumva ko ibyo twakora byose nk’abayobozi bidafitiye umuturage akamaro, ntacyo twaba dukora. Turifuza ko iri shuri rituma koko tuba abayobozi nyabo, kuko mfite impungenge ko umuturage atari ku isonga nk’uko tubivuga".

Umugenzuzi mukuru w’Uburinganire muri GMO, Umutoni Nadine, na we asanga ishuri ry’abayobozi hari uruhare rizagira mu gukemura ibibazo by’imiryango, kuko rikora rigendeye ku gusuzuma ibintu by’ibanze umuturage akwiye kuba yujuje.

Agira ati, "Iri shuri ry’abayobozi rizadufasha kurwanya ibibazo byugarije Umuryango kuko umuyobozi ubwe yiheraho, kugira ngo abe bandebereho kuko ntawe utanga icyo adafite. Twishimiye ko rigendera ku bipimo 50, bishingirwaho ngo tube dufite koko umuryango utekanye".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ishuri ry’abayobozi ryatumye babasha gukemura ibibazo, birimo kurwanya ibyaha.

Agaragaza ko mu mwaka wabanje Imidugudu ine gusa ari yo yafatwaga nk’iyujuje ibisabwa, ariko bamaze umwaka umwe gusa baritangije, Imidugudu isaga 120 kuri 533 igize Akarere yahise izamuka imera neza, ku buryo ari ingenzi gukomeza kwigiramo.

Agira ati, "Kuba twarazamutse mu mwaka umwe Imidugudu irenga 120, ni ikigaragaza ko bino bintu bikora. Twigeze no kumanuka mu bipimo bya Ejo Heza, maze twifashishije iri shuri mu minsi ine gusa, twari tumaze kuzamura ibipimo kugera hejuru ya 90%".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jérome, avuga ko ibyo bigiye muri urwo rugendo shuri byabafashije kwikebuka, gukorera hamwe, gutangira amakuru ku gihe no kutishishanya.

Agira ati, "Aha tuhakuye ubumenyi bwinshi kuko twize gukorera hamwe, kutishishanya, gutangira amakuru ku gihe, kandi iri shuri rizadufasha kwinegura ubwacu nk’abayobozi, bitari muri za nama zisanzwe".

Ku kijyanye no kuba icyemezo cy’ishuri ry’abayobozi cyaraturutse ku Ntara y’Amajyepfo, ariko Akarere ka Ruhango kakaba ari ko kagishyira mu bikorwa utundi turebera, Tumusifu avuga ko n’aho ayobora hariyo udushya bakoraga, ariko buri wese abikora ukwe, ubu bikaba bigiye guhinduka.

Akarere ka Ruhango kagaragaza ko ishuri ry’abayobozi rifite imfashanyigisho yanditse kasangije abaje kugasura, kandi amasomo bigiramo akaba atarangira kuko n’iyo nta bibazo bisuzumirwamo, bigiramo indi mishinga y’iterambere, no gusigasira ibyagezweho, no guhanga udushya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka