Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ubu bafatanyije n’abashoramari, bakabashyigikira, bagatangira kubaka amahoteli, kugira ngo bereke abagenderera akarere ko biteguye kubakirana urugwiro.
Urugero ni Hotel Ishema ifite ibyumba bisaga makumyabiri, ikagira n’icyumba cy’inama, aho kurara, akabari, ubusitani bwisanzuye, ndetse na piscine itegerejwe vuba aha.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko mu rwego rwo gushyigikira uwo mushoramari, bagiye gutunganya imihanda igana kuri iyo hoteli iyihuza n’umuhanda munini wa Kaburmbo wa Kigali-Huye.
Agira ati, "Ni Hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira ingeri zose z’abahagana kugera ku rwego rwa Minisiteri. Ifite ibyumba bigezweho bibereye abantu b’abanyacyubahiro."
Hotel Ishema ifite ibyumba byishyurwa kuva ku 20.000frw kugera ku 150.000frw. Ifite interneti y’ubuntu, ibyumba bifite aho kwakira Umuryango w’abahatembereye, n’abashaka kuhaguma by’igihe gito.
Muri izi hoteli nshya, harimo na Azizi ifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu basaga 20 icyarimwe. Ifite ibikenerwa byose ngo uwasuye Ruhango cyangwa ushaka kuhiyakirira agubwe neza, ku guciro cyo kurara kiri hagati ya 40.000fre-100.000frw ku cyumba.
Ni Hoteli kandi yubatse mu bikoresho by’umuco Nyarwanda, ku buryo abaje kuhiyakirira basura cyangwa bakanatahana ibyo bikoresho.
Hagati aho, ubu hari kuvugururwa na Hoteli Umuco, ndetse n’ahategurira ikawa hafi y’umuhanda munini wa Kigali-Huye.
Ibyo byose bigamije kunoza serivisi zo kwakira abantu neza, no kwirinda ko abasuraga Ruhango bakomeza kugorwa no gutumiza cyangwa gushakira izo serivisi ahandi.
Umuyobozi w’Akarere, avuga ko ubusanzwe abashaka gutanga serivise z’Ubukerarugendo, cyane cyane amahoteli, bataba bagomba gutegereza ko abakiriya baza, ahubwo bitegura mbere.
Agira ati, "Amahoteli arakenewe kandi ntabwo dufite ahagije kuko abantu bumva ko ntawayakenera, ariko sibyo kuko abantu bategura serivisi abakiriya bakaza. Ntabwo baza serivisi zitarategurwa. Dufite ingero z’abubatse inzu nziza hano zigahita zitabirwa. Hari inzu yari isanzwe ikodeshwa ibihumbi 300frw, none abagiye kuyikoreramo bagiye kwishyura arenze inshuro eshanu ayo nyirayo yakuragamo, kuko yashyizwe ku rwego rwo hejuru."
Avuga ko hari benshi bari kwiga uburyo bwo kuvugurura Umujyi wa Ruhango, kandi Akarere gafite inshingano zo kubafasha guhabwa ibyangombwa bikenewe ngo izo nyubako zuzure.
Agira abashoramari inama, umuyobozi w’Akarere yagize ati "Ntimukajye mutekereza ibya hafi, mutekereze byagutse. Buri wese akeneye kubona Akarere ka Ruhango kagaragara neza."
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Yewe hotel ziragwira!!!